Somera Bibiriya kuri Telefone
Hushayi arogoya inama za Ahitofeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu ushaka uzaba ugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abusalomu ashima iyo nama cyane, n’abatware ba Isirayeli bose barayishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abusalomu aravuga ati “None nimumpamagarire Hushayi w’Umwaruki, na we twumve icyo avuga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze Hushayi yitabye Abusalomu, Abusalomu aramubwira ati “Ahitofeli yatubwiye ibi n’ibi. Mbese dukore uko yavuze? Niba atari uko, tubwire nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Hushayi asubiza Abusalomu ati “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi ati “Uzi so n’ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk’idubu yākiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana, uzabyumva wese azagira ati ‘Hapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomu’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
bizatuma umuntu wese naho ari intwari ifite umutima nk’uw’intare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi n’abo bari kumwe ko ari intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk’ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n’umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Abusalomu n’abantu ba Isirayeli bose baravuga bati “Inama ya Hushayi w’Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli”, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago.
Bazanira Dawidi inkuru z’izo nama
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari b’abatambyi ati “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n’abo bari kumwe bose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi Yonatani na Ahimāsi babaga Enirogeli, umuja akajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko umuhungu arababona, abibwira Abusalomu, bagenda bihuta bombi bagera ku mugabo w’i Bahurimu wari ufite iriba mu rugo rwe, barijyamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze umugore asingira igipfundikizo, agipfundikiza ku munwa w’iriba, hejuru yacyo asanzaho ingano zisekuye, ntihagira ikimenywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Hanyuma abagaragu ba Abusalomu binjira mu rugo basanga uwo mugore, baramubaza bati “Ahimāsi na Yonatani bari he?” Umugore arabasubiza ati “Bakutse akagezi.” Nuko babashatse barababura, basubira i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati “Nimuhaguruke mwambuke uruzi vuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko Dawidi ahagurukana n’abantu bari kumwe na we bose bambuka Yorodani, umuseke utambika nta n’umwe muri bo wari utarambuka Yorodani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w’iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n’Abisirayeli bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze Abusalomu agira Amasa umugaba w’ingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yari umwana w’umugabo witwa Itura w’Umwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abisirayeli na Abusalomu bagerereza mu gihugu cy’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba y’Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w’i Lodebari, na Barizilayi w’Umunyagaleyadi w’i Rogelimu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
bamuzanira amariri n’inzabya n’inkono, n’ingano na sayiri n’ifu n’ingano zikaranze, n’ibishyimbo n’udushyimbo duto n’inkori zikaranze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
n’ubuki n’amavuta, n’intama n’amavuta akuze bihawe Dawidi n’abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n’umwuma mu butayu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: