Somera Bibiriya kuri Telefone
Ubundi buryo bw’ibitambo bitambirwa ibyaha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi, azagibwaho no gukiranirwa kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi y’inyamaswa ihumanya, cyangwa iy’itungo rihumanya, cyangwa iy’igikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho n’urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Cyangwa nakora ku guhumana k’undi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho n’urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho n’urubanza rw’icyo yaturumbukiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Kandi niyimenyaho urubanza rwa kimwe cyo muri ibyo, yature icyaha yakoze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze, cy’umwagazi wo mu mukumbi w’umwana w’intama cyangwa w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze, cy’intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abizanire umutambyi, na we abanze atambe icyo gutambirwa ibyaha, akinosheho umutwe, ariko ye kukigabanyamo kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Amishe ku maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rw’igicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Icya kabiri acyose nk’uko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ry’igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rw’iryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru y’ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n’umuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy’umutamby, nk’uko biba ku ituro ry’ifu ridaturirirwa ibyaha.”
Ibitambo byo gukuraho urubanza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by’Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cy’isekurume y’intama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, y’igiciro uzacira cya shekeli z’ifeza zigezwe kuri shekeli y’Ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi arihe igiciro cy’iby’Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume y’intama y’igitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n’urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Azanire umutambyi isekurume y’intama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi y’igiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano y’igicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Icyo ni igitambo cyo gukuraho urubanza, ni ukuri yagiweho n’urubanza imbere y’Uwiteka.”
Igitambo gikuraho urubanza rwo kuriganya cyangwa guhuguza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nihagira umuntu ukora icyaha, agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we mu byo yamubikije cyangwa mu byo yishingiye, cyangwa mu byo yibye cyangwa kunyagisha mugenzi we igitugu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
cyangwa kubona icyazimiye akagihuguza akarahira ibinyoma, nihagira icyo muri ibyo byose umuntu akoze kikamubera icyaha bizabe bitya:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
niba akoze icyaha akagibwaho n’urubanza, azarihe icyo yibye, cyangwa icyo yanyagishije igitugu, cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyazimiye yabonye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
cyangwa ikindi kintu cyose yahuguje arahira, akirihe kitagabanije, kandi acyongereho ikingana n’igice cyacyo cya gatanu, nyiracyo abe ari we akiriha ku munsi azatsindirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza cy’isekurume y’intama idafite inenge, y’igiciro uzaciraho igitambo cyo gukuraho urubanza, agishyīre umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko umutambyi amuhongerere impongano imbere y’Uwiteka, maze uwo muntu azababarirwe icyo yakoze cyose cyamuzaniye urubanza.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: