Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwaka wa karindwi wo kuraza ihinga(Guteg 15.1-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwirira Mose ku musozi wa Sinayi ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha, icyo gihugu kizajye kiziriririza Uwiteka isabato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uzajye ubiba mu murima wawe mu myaka itandatu, kandi mu myaka itandatu uzajye wanganya amahage y’imizabibu yawe, kandi abe ari mo usarura imyaka yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko umwaka wa karindwi uzajye uba isabato yo kuraza igihugu ihinga yo kuziriririzwa Uwiteka, ntukawubibemo ku murima wawe, ntukawanganyemo amahage y’imizabibu yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Cyimeza ntuzayisarure, inzabibu zo ku muzabibu wawe utogoshwe na zo ntuzazisarure, uwo mwaka ujye uba uwo kuraza igihugu ihinga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Cyimeza y’igihugu yo muri uwo mwaka w’isabato, ijye ibabera ibyokurya wowe n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’umukozi wawe ukorera ibihembo n’umunyamahanga ugusuhukiyeho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
n’amatungo yawe n’inyamaswa zo mu gihugu cyawe. Ibyo byose cyimeza yacyo ijye ibibera ibyokurya.
Umwaka wa mirongo itanu wa yubile
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Kandi ujye ubara amasabato y’imyaka arindwi, imyaka irindwi karindwi, iminsi uzamara izabe amasabato arindwi y’imyaka, ari yo myaka mirongo ine n’icyenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi uzajye uzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga, ku munsi w’impongano abe ari ho uzerereza ihembe mu gihugu cyanyu cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mujye mweza umwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye, kandi umuntu wese asubire mu muryango we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa yubile ntimukawubibemo, ntimukawusaruremo cyimeza cyangwa imbuto z’imizabibu itogoshwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko ari umwaka wa yubile ujye ubabera uwera, mujye murya cyimeza yo muri wo muyisoromye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Muri uwo mwaka wa yubile, mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi nugira icyo ugurisha mugenzi wawe cyangwa nugira icyo ugura kuri we, ntimukariganyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uko imyaka ingana ikurikiye uwa yubile, abe ari ko ugura kuri mugenzi wawe, na we akugurishe nk’uko imyaka y’amasaruro ingana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uko ubwinshi bw’iyo myaka bungana, abe ari ko wungura igiciro, kandi uko ubuke bw’imyaka bungana, abe ari ko ugitubya, kuko umubare w’amasaruro ari wo akugurisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ntimukariganyane, ahubwo mutinye Imana yanyu, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Ni cyo gituma mukwiriye kumvira amategeko yanjye, no kwitondera amateka yanjye mukayumvira, nuko muzaba mu gihugu amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi ubutaka bwacyo buzeramo imyaka muyihage, mube muri cyo amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ariko nimuvuga muti ‘Tuzajya dutungwa n’iki mu mwaka wa karindwi, ko tutazabiba ntidusarure?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko mu mwaka wa gatandatu nzajya mboherereza umugisha ntanga, ubutaka bubereremo uburumbuke bubatunge imyaka itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ku mwaka wa munani muzajye mubiba murye ibigugu, mutarageza ku wa cyenda ngo musarure muzajya murya ibigugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Ubutaka ntibukagurwe ngo bukunguranywe, kuko ari jye nyirabwo namwe mukaba abasuhuke bansuhukiyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Mu gihugu cya gakondo yanyu cyose, muzajye mwemera ko ubutaka bucungurwa n’uwari nyirabwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Mwene wanyu nakena akagura kuri gakondo ye, umucunguzi urushijeho kuba bugufi bwe aze acungure icyo mwene wabo yaguze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umuntu nabura umucunguzi, akaba ahindutse umutunzi, akabona icyo kwicungurira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
abare imyaka gakondo iyo yaguriwemo, asubize uwayiguze igisigaye ku giciro cyayo, abone uko asubira muri gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko natabasha kuyicungurira, iyo yaguze izagumanwe n’uwayiguze ageze ku mwaka wa yubile, maze izakomōrwe n’uwo mwaka wa yubile, abone uko asubira muri gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Umuntu nagura inzu ye iri mu mudugudu ugoswe n’inkike z’amabuye, yemererwa kuyicungura umwaka utagabanije utarashira, uwo mwaka utagabanije utarashira, yashaka yayicungura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko nidacungurwa umwaka utagabanije utarashira, iyo nzu iri mu mudugudu ugoswe n’inkike izabe ikunguranijwe n’uwayiguze ibe iye mu bihe byabo byose, ntizakomōrwe n’umwaka wa yubile.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ariko amazu yo mu mihana itagoswe n’inkike, azahwanye n’imirima y’imusozi yacungurwa, kandi azakomorwe n’umwaka wa yubile.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ariko imidugudu y’Abalewi si ko imeze: amazu yo mu midugudu ya gakondo y’Abalewi bemererwa kuyacungura igihe cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Umwe mu Balewi nadacungura inzu, iyo nzu yaguzwe yo mu mudugudu wa gakondo ye izakomōrwe n’umwaka wa yubile, kuko amazu yo mu midugudu y’Abalewi ari gakondo yabo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ariko imirima igose imidugudu y’Abalewi ntizagurwa, kuko ari gakondo yabo y’iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
“Mwene wanyu nakena akananirizwa gukora n’intege nke imbere yawe, ujye umufasha, mubane nk’umunyamahanga n’umusuhuke ugusuhukiyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ntukamwake inyungu cyangwa ibirenze, ahubwo utinye Imana yawe, kugira ngo mwene wanyu abone uko abana nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ntukamuguririze ifeza zawe kumwaka inyungu, cyangwa ibyokurya byawe ngo uzamwake ibirenze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ndi Uwiteka Imana yanyu, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kubaha igihugu cy’i Kanāni, nkababera Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
“Kandi mwene wanyu nakenera imbere yawe akigura nawe, ntukamukoreshe nk’imbata,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
ahubwo abane nawe nk’umukozi wawe ukorera ibihembo cyangwa nk’umusuhuke, agukorere ageze ku mwaka wa yubile.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Uwo mwaka uzamukomorane n’abana be, asubire mu muryango we no muri gakondo ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Kuko abo ari imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa, ntibakagurwe ngo babe imbata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Kandi ntukamutwaze igitugu, ahubwo utinye Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Ariko imbata zawe z’abagabo n’abagore uzagira, zijye ziva mu mahanga akugose, abe ari yo mujya muziguramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Kandi abasuhuke babasuhukiyemo n’urubyaro rwabo ruri muri mwe, babyariye mu gihugu cyanyu, na bo mwabaguramo imbata zikaba gakondo yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Muzazirage n’abana banyu babazungura zibe gakondo yabo, muzakomeze kuzigira imbata iteka. Ariko bene wanyu Abisirayeli ntimukabatwaze igitugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
“Kandi umunyamahanga cyangwa umusuhuke ugusuhukiyeho nahinduka umukire, mwene wanyu agakenera imbere ye, akigura n’uwo munyamahanga cyangwa umusuhuke ugusukiyeho, cyangwa n’uwo mu muryango we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Amaze kugurwa yacungurwa, umwe muri bene se yamucungura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa mwene wabo wa bugufi wese yamucungura, cyangwa na we ubwe yahinduka umukire yakwicungura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Azabarire imyaka uwamuguze ahereye ku mwaka yiguriye na we ageze ku mwaka wa yubile, igiciro kimucunguza kizahwane n’umubare w’iyo myaka, igiciro cyayo gicirwe nk’uko ibihembo by’umukozi biri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Niba imyaka isigaye ari myinshi, uko ingana abe ari ko asubiza igiciro kimucunguza kivuye mu biguzi yaguzwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Niba imyaka yo kugeza ku wa yubile hasigaye mike ayibarire uwamuguze, uko iyo myaka ingana abe ari ko amusubiza igiciro kimucunguza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Abane na we ameze nk’umukozi ukorera ibihembo by’umwaka, ntakamutwarize igitugu imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Kandi nadacungurwa na kimwe muri ibyo, umwaka wa yubile uzamukomorane n’abana be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Kuko Abisirayeli ari imbata zanjye ubwanjye, ni imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: