Somera Bibiriya kuri Telefone
Intambara z’umwami w’ikusi n’umwami w’ikasikazi n’ibindi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w’Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko none ngiye kukwereka iby’ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw’ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw’u Bugiriki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
namara gukomera ubwami bwe buzatagarana bugabanywemo mu birere bine byo mu ijuru, kandi ntibuzazungurwa n’urubyaro rwe, ntibuzategekwa nk’uko yari asanzwe abutegeka, kuko ubwami bwe buzakurwaho hakazima abandi batari abe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Nuko umwami w’ikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandi ubutware bwe buzakomera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w’umwami w’ikusi azasanga umwami w’ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z’amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n’amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n’abamuzanye n’umubyeyi we, n’uwamukomezaga icyo gihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by’umwami w’ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ndetse n’imana zabo azazijyana ho iminyago muri Egiputa, n’ibishushanyo biyagijwe n’ibintu byabo byiza by’ifeza n’izahabu, kandi azamara imyaka aretse umwami w’ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma uwo mwami w’ikasikazi azatera igihugu cy’umwami w’ikusi, maze asubire mu gihugu cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Bukeye abana be bazateranya imitwe y’ingabo nyinshi batabare, izo ngabo zizatera zisandare nk’umwuzure w’amazi zikwire igihugu, nizimara guhitanya zizagaruka zirwana zihindurane igihome cy’umwami w’ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze umwami w’ikusi azarakara, azasohoka arwane n’umwami w’ikasikazi. Azagaba ingabo nyinshi, maze ingabo z’umwami w’ikasikazi zizagaruzwe umuheto n’umwami w’ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umwami w’ikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
kuko umwami w’ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n’ingabo nyinshi n’ibintu byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w’ikusi, kandi ab’inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko umwami w’ikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe n’inkike z’amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z’umwami w’ikusi ndetse n’intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ahubwo uzaba ahateye azagenza nk’uko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifite ubwiza, arimbuze ukuboko kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Nyuma azagambirira kuzana n’ingabo z’igihugu cye cyose, maze azikiranure n’umwami w’ikusi. Azamushyingira umukobwa we kugira ngo azanire ubwami bw’ikusi kurimbuka, ariko imigambi ye ntizuzura, ntabwo azahindūra icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hanyuma y’ibyo azahindukira atere ibirwa ahindūre byinshi, maze undi mutware azashyire iherezo ku gasuzuguro yabasuzuguraga, ndetse azamugarurira agasuzuguro ke,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ahereko ahindukirira ibihome byo mu gihugu cye bwite, ariko azasitara agwe ye kuzaboneka ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Bukeye hazahaguruka undi mu cyimbo cye uzohereza umukoresha w’ikoro mu gihugu gifite ubwiza, na we nihashira iminsi mike azarimburwa atazize uburakari cyangwa intambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Bukeye mu cyimbo cye hazahaguruka umuntu w’insuzugurwa adahawe icyubahiro cy’ubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ingabo zizatemba imbere ye nk’umwuzure zimenagurike, ndetse n’umutware w’isezerano na we ni uko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi nibamara gusezerana na we azamuriganya, kuko azaza yihinduye umunyambaraga nubwo azaba afite abantu bake.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mu minsi yo kwirara azatera ahantu harumbuka hose ho mu gihugu, akore ibyo ba sekuru na ba sekuruza batigeze gukora, agabanye abantu be imicuzo n’iminyago n’ubutunzi, ndetse azamara igihe gito yigiriye inama yo gutera ibihome byaho bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Maze namara kwiyungura amaboko n’ubushizi bw’amanga, azatera umwami w’ikusi atabaranye n’ingabo nyinshi. Nuko umwami w’ikusi azarwana intambara afite ingabo nyinshi zikomeye cyane, ariko ntazashikama kuko bazamugambanira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ndetse abazaba batunzwe na we ni bo bazamurimbura, ingabo ze zizangara kandi abenshi muri bo bazicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukora ibyaha, bazajya babeshyana bari ku meza amwe ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nyuma azasubirana mu gihugu cye ubutunzi bwinshi, kandi umutima we uzaba wanganye n’isezerano ryera, azahakorera nk’uko yishakiye maze asubire mu gihugu cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Nuko mu minsi yategetswe azasubira gutera ikusi, ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk’ubwa mbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
kuko inkuge z’i Kitimu zizamutera zikamurwanya, bizatuma agira ubwoba asubireyo arakariye isezerano ryera, kandi azakora uko ashatse.“Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera n’igihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cy’umurimbuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi, ariko hazaba igihe kirekire bicwe n’inkota n’umuriro, bajyanwe ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nibagwa muri ibyo byago bazabona gufashwa buhoro, ariko benshi bazifatanya na bo babariganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa kugira ngo bacishwe mu ruganda batunganywe, bere kugeza igihe cy’imperuka kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
“Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ahubwo mu cyimbo cyayo azubaha imana y’ibihome, nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n’ifeza, n’amabuye y’igiciro cyinshi n’ibintu by’igikundiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Kandi azanesha ibihome birusha ibindi gukomera afashwa n’iyo mana itigeze kumenywa, uzamwemerera wese azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi kandi azabagabira igihugu ho ingororano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
“Nuko mu gihe cy’imperuka umwami w’ikusi azamutera, kandi umwami w’ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n’amafarashi n’inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk’umwuzure w’amazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
agere no mu gihugu gifite ubwiza. Benshi bazatikizwa keretse Abedomu n’Abamowabu n’imfura z’Abamoni, ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n’igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Ndetse azahindura ibintu by’umurimbo by’izahabu n’ifeza, n’ibindi bintu by’igiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya bazamushagara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n’ikasikazi zizamuhagarika umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja n’umusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w’imperuka ye, nta wuzamuvuna.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: