Somera Bibiriya kuri Telefone
Daniyeli yatura ibyaha by’ubwoko bwabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo mwene Ahasuwerusi, wo mu rubyaro rw’Abamedi wimitswe ngo abe umwami w’igihugu cy’Abakaludaya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira nti “Nyagasani Mana nkuru y’igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n’amateka yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ntitwumviye abagaragu bawe b’abahanuzi, bajyaga babwira abami bacu n’abatware bacu na ba sekuruza bacu, n’abantu bo mu gihugu bose mu izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nyagasani, gukiranuka ni ukwawe ariko ibyacu ni ugukorwa n’isoni, nk’uko bibaye ubu ku Bayuda n’abaturage b’i Yerusalemu, n’Abisirayeli bose ba bugufi n’abatuye kure mu bihugu byose, aho wabirukaniye ubahoye ibicumuro bagucumuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nyagasani, ku bwacu n’abami bacu n’abatware bacu na ba sogokuruza bacu, ni ugukorwa n’isoni kuko twagucumuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n’ibambe, nubwo twayigomeye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ntitwumvire Uwiteka Imana yacu ngo tugendere mu mategeko yayo yadushyize imbere, avuzwe n’abagaragu bayo b’abahanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni koko Abisirayeli bose baciye ku mategeko yawe, bariyobagiza kugira ngo batakumvira. Ni cyo cyatumye dusandazwamo umuvumo n’indahiro, byari byaranditswe mu mategeko ya Mose umugaragu w’Imana, kuko twagucumuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze ikomeza amagambo yayo yatuvuzeho, no ku bacamanza bacu baduciraga imanza, ubwo yatuzaniraga ibyago bikomeye kuko nta handi munsi y’ijuru higeze hagenzwa nk’uko i Yerusalemu hagenjejwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibyo byago byose byadusohoyeho nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, nyamara ntabwo twinginze Uwiteka Imana yacu ngo itugirire imbabazi, ndetse ntitwareka gukiranirwa kwacu ngo tumenye iby’ukuri byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni cyo cyatumye Uwiteka atugenera ibyo byago akabiduteza, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo ikiranuka mu mirimo yayo yose ikora, ariko twe ntituyumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Noneho Nyagasani Mana yacu, nubwo wakuje ubwoko bwawe muri Egiputa amaboko yawe akomeye, ukihesha icyubahiro kugeza ubu, twaracumuye dukora nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nyagasani, ndakwinginze ku bwo gukiranuka kwawe kose, uburakari bwawe bw’inkazi buve ku murwa wawe i Yerusalemu no ku musozi wawe wera, kuko i Yerusalemu n’ubwoko bwawe bihindutse igisuzuguriro mu bantu bose badukikije, ku bw’ibyaha byacu no gukiranirwa kwa ba sogokuruza bacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko noneho Mana yacu, umva gusenga k’umugaragu wawe no kwinginga kwe, kandi ku bwawe Uwiteka, umurikishirize mu maso hawe ubuturo bwawe bwera bwasenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mana yanjye, tega amatwi yawe wumve, hwejesha amaso yawe urebe ibyacu byacitse n’umurwa wawe witwa uw’izina ryawe, kuko ibyo twakwingingiye tutabigushyize imbere twishingikirije ku gukiranuka kwacu, ahubwo ni ku bw’imbabazi zawe nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umva Nyagasani babarira, Nyagasani twumvire, Nyagasani ugire icyo ukora ntutinde, Mana yanjye kugira ngo izina ryawe ryubahwe, kuko umurwa wawe n’abantu bawe byitwa iby’izina ryawe.”
Iby’ibyumweru mirongo irindwi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n’iby’ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli, kandi ntakambira Uwiteka Imana yanjye ku bw’umusozi wera w’Imana yanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
ngikomeje gusenga umugabo Gaburiyeli nabonaga ngitangira kwerekwa aratumwa, maze aragaruka aza n’ingoga igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba cyendaga kugera, ankoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira kuko ukundwa cyane. Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera, uwo iherezo rye rizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: