Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu yirukana abadayimoni benshi mu muntu (Mat 8.28-34; Luka 8.26-39)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bafata hakurya y’inyanja mu gihugu cy’Abagadareni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n’aho waba umunyururu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y’amaguru n’iminyururu y’amaboko, maze ingoyi akayicagagura n’iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
(kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Aramubaza ati “Witwa nde?” Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zisuka mu nyanja, zihotorwa n’amazi, zari nk’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n’abo mu ngo baza kureba uko bibaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n’ingabo z’abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk’abandi, baratinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n’ingurube babitekerereza abandi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.
Yesu akiza umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ari mu mugongo (Mat 9.18-26; Luka 8.40-56)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umwe mu batware b’isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Uwo mwanya isoko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n’abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby’ukuri byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”
Azura umwana wa Yayiro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w’isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w’isinagogi ati “Witinya izere gusa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Bageze mu muryango w’inzu y’umutware w’isinagogi, ahasanga urusaku rw’abarira n’ababoroga cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w’umwana na nyina n’abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n’ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: