Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu arabagirana, Mose na Eliya babonekana na we (Mat 17.1-13; Luka 9.28-36)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw’Imana buzanye ububasha batarapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y’umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze Eliya na Mose barababonekera bavugana na Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n’indi ya Eliya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w’umuntu amaze kuzuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzuka ni iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Arabasubiza ati “Ni koko, Eliya ni we ukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk’uko byanditswe ku Mwana w’umuntu na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugize uko bashaka nk’uko byanditswe kuri we.”
Akiza umuhungu urwaye igicuri (Mat 17.14-21; Luka 9.37-43)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry’abantu ribakikije, n’abanditsi bajya impaka na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z’ibiki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umwe muri bo aramusubiza ati “Mwigisha, nkuzaniye umwana wanjye utewe na dayimoni utavuga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
aho amusanze hose iyo amufashe amutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Arabasubiza ati “Yemwe bantu b’iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Baramumuzanira. Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?” Aramusubiza ati “Yafashwe akiri umwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kenshi cyane amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokera uwizeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwo mwanya se w’uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yesu abonye iryo teraniro ry’abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemo ukundi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Arataka aramutigisa cyane, amuvamo asiga umuhungu asa n’upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, arahagarara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubaza bati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.”
Ahana abigishwa be kutagira amakimbirane (Mat 17.22-23; 18.1-5; Luka 9.43-48)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagira ubimenya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w’umuntu azagambanirwa, agafatwa n’abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Azana umwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
“Uwemera umwe mu bana bato nk’uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n’uwantumye.”
Utari umwanzi wa Yesu aba ari mu ruhande rwe (Luka 9.49-50)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Yesu aramusubiza ati “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atabasha kunsebya bitamuruhije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Umuntu uzabaha agacuma kamwe k’amazi kuko muri aba Kristo, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”
Ahana abagusha abandi (Mat 18.7-9; Luka 17.1-2)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
“Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi, [
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’]
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
N’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi, [
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n’umuriro ntuzime.’]
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
N’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
“Kandi umuntu wese azasabwa n’umuriro, nk’uko umunyu usaba ibyokurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
“Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: