Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu ahinyura imyigishirize y’Abafarisayo (Mar 7.1-23)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Abafarisayo n’abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa, Ariko imitima yabo imba kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”
Yesu akiza umukobwa w’Umunyakananikazi (Mar 7.24-30)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yesu arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umunyakananikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira.
Yesu akiza abarwayi, ahaza abantu ibihumbi bine (Mar 8.1-10)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Yesu avayo ajya ku Nyanja y’i Galilaya, azamuka umusozi aricara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n’ibirema, n’impumyi n’ibiragi n’abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n’impumyi zireba, bahimbaza Imana y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi n’udufi duke.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ategeka abantu ko bicara hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Yenda iyo mitsima irindwi n’udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n’abana batabariwemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy’i Magadani.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: