Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe (Mar 11.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Mubwire umukobwa w’i Siyoni muti ‘Dore umwami wawe aje aho uri, Ari uw’ineza ahetswe n’indogobe, N’icyana cy’indogobe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ba bigishwa baragenda bakora nk’uko Yesu yabategetse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
bazana indogobe n’iyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Itara ry’abantu bamushagaye bararangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ageze i Yerusalemu ab’umurwa bose barashika, barabaza bati “Uriya ni nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Barabasubiza bati “Ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya.”
Yesu yirukana abaguriraga mu rusengero (Mar 11.15-18; Luka 19.45-48; Yoh 2.13-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko impumyi n’ibirema bamusanga mu rusengero arabakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko abatambyi bakuru n’abanditsi babonye ibitangaza akoze, n’abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati “Hoziyana mwene Dawidi”, bararakara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Baramubaza bati “Aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati “Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo.
Yesu avuma igiti cyitwa umutini (Mar 11.12-14,19-24)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati “Ntukere imbuto iteka ryose.” Muri ako kanya uruma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abigishwa babibonye baratangara bati “Mbega uhereye ko wuma muri ako kanya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwabwira n’uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”
Abatambyi babaza Yesu aho yakuye ububasha bwe (Mar 11.27-33; Luka 20.1-8)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati “Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?” Nuko biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ni ko gusubiza Yesu bati “Ntitubizi.” Na we arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?” Baramusubiza bati “Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b’ikoro n’abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere.
Umugani w’abahinzi bimye shebuja imyaka ye (Mar 12.1-12; Luka 20.9-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
“Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Hanyuma abatumaho umwana we ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
“Mbese nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
“Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bumvise imigani ye bamenya yuko ari bo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Bashaka kumufata ariko batinya rubanda, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: