Somera Bibiriya kuri Telefone
Ahanura ubwami bw’amahoro n’uko abirukanywe bazagarurwa(Yes 2.1-4)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ariko mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n’amoko azawushikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka no ku rusengero rw’Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, n’i Yerusalemu hakava ijambo ry’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n’amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka Imana yacu iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzateranyiriza hamwe abacumbagira, kandi nzakoranya abatatanijwe n’abo nababazaga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kandi abacumbagiraga nzabagira abarokotse, n’abatatanirijwe kure mbagire ishyanga rikomeye, kandi Uwiteka azabategeka ari ku ngoma ye i Siyoni, uhereye ubwo ukageza iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Nawe munara w’umukumbi, umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira. Ni ukuri ubwami buzaba ubw’umukobwa w’i Yerusalemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’umugore uri ku nda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubabare ugire ibise byo kubyara, mukobwa w’i Siyoni we nk’umugore uri ku nda, kuko ugiye gusohoka mu mudugudu ukaba mu gasozi, ndetse uzajya n’i Babuloni. Ni ho uzarokorerwa, ni ho Uwiteka azagukiriza akuvane mu maboko y’ababisha bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ubu amahanga menshi ateraniye kugutera aravuga ati “I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tuhifuriza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n’imigambi ye, yuko azabateraniriza hamwe nk’imiba irunze ku mbuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Haguruka uhure, mukobwa w’i Siyoni we, kuko ihembe ryawe nzarihindura icyuma, n’inzara z’ibinono byawe nzazihindura umuringa, kandi uzacagagura amoko menshi. Kandi ibintu byabo uzabyereza Uwiteka, n’ubutunzi bwabo ubwereze Umwami w’isi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Noneho gera ingabo zawe, wa mukobwa w’ingabo we! Yaratugose, bazakubitisha umucamanza wa Isirayeli inkoni ku itama.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mika igice cya: