Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana iburira Abefurayimu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n’ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w’ikibaya kirumbuka cy’abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dore Uwiteka afite umunyamaboko w’intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk’amahindu y’urubura, nk’amashahi arimbura n’amazi menshi y’umwuzure arenga inkombe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w’ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk’imbuto y’umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry’icyubahiro n’umurimbo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
n’uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko n’Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n’umuhanuzi baradandabiranywa n’igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n’igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n’imyanda, nta heza na hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n’irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ahubwo azavuganira n’ubu bwoko mu kanwa k’abanyamahanga b’urundi rurimi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry’Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.
Ibuye rikomeza impfuruka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mugira ngo “Twasezeranye isezerano n’urupfu”, kandi ngo “Twuzuye n’ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.” Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze isezerano mwasezeranye n’urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n’ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uwiteka azahaguruka nk’uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk’uko yarakariye mu kibaya cy’i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w’inzaduka, uwo murimo we w’inzaduka azawusohoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uburo ntibuhuzwa imihuzo y’ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw’igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ingano z’umutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rw’igare rye n’inzara z’amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
N’ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: