Somera Bibiriya kuri Telefone
Senakeribu atera i Buyuda asuzuguza Hezekiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa cumi n’ine wo ku ngoma y’umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu y’i Buyuda yose yari igoswe n’inkike, arayitsinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n’ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy’umumeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ngo inama zawe n’imbaraga zawe byo kurwana ni ubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumye ungandira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Erega wiringiye inkoni y’urubingo rusadutse ari rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n’ab’i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y’iki cyotero cy’i Yerusalemu?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba wowe ubwawe wazībonera abayajyaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Wabasha ute kwirukana umutware n’umwe muto cyane mu bagaragu ba databuja? Kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ngo mbese nzamutse gutera aha hantu nkaharimbura ntabitegetswe n’Uwiteka? Uwiteka ni we wambwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu ukirimbure.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Eliyakimu na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana n’abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Rabushake arababwira ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntimuzi ko yantumye kuri abo bicaye ku nkike, kugira ngo barīre amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze Rabushake arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw’Abayuda ati “Nimwumve amagambo y’umwami mukuru umwami wa Ashuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘Ni ukuri Uwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mwe kumvira Hezekiya kuko umwami wa Ashuri antumye ngo ‘Mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ Mbese hari indi mana mu mana z’abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Imana z’i Hamati n’iza Arupadi ziri he? Imana z’i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab’i Samariya amaboko yanjye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugira ngo Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati “Ntimugira icyo mumusubiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w’umunyarugo, na Shebuna w’umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w’umucurabwenge baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: