Somera Bibiriya kuri Telefone
Gusenga kwa Hezekiya(2 Abami 19.1-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo rwe, na Shebuna w’umwanditsi n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka kandi nta mbaraga zo kubabyara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko abagaragu b’umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hanyuma Rabushake asubirayo asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Nimugende mubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwa umwami wa Ashuri.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mbese imana z’abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab’i Gozani n’i Harani n’i Resefu, n’Abanyedeni bari i Telasari?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi, n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Tega ugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwiteka urebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutuka Imana ihoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, ni cyo cyatumye bazirimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”
Yesaya ahanura ibizaba(2 Abami 19.20-35)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Kuko wansabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ati ‘Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwo watonganije ukamutuka ni nde? Ni nde wakanitse ukamureba igitsure? Ni Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Watukishije Uwiteka abagaragu bawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati y’i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uti: Nafukuye amazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“ ‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n’inkike, uyihindure ibirundo by’amatongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n’isoni, bakaraba nk’ubwatsi bwo ku gasozi n’ubwatsi bukimera, nk’ubwatsi bumera hejuru y’inzu, nk’umurima w’ingano zikiri nto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“ ‘Ariko nzi imyicarire yawe n’imitabarire yawe, n’imitabarukire yawe n’uburakari wandakariye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kuko uburakari wandakariye n’agasuzuguro kawe bizamutse bikangera mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n’icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abacitse ku icumu, ishyaka ry’Uwiteka rizabisohoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’ Ni ko Uwiteka avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
‘Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye, no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.’ ”
Ingabo za Senakeribu zirimbuka(2 Abami 19.35-37)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Maze marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n’inzovu munani n’ibihumbi bitanu, abantu babyutse kare mu gitondo basanga ingabo zose ari imirambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava asubirayo, atura i Nineve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Bukeye ari mu ngoro y’imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: