Somera Bibiriya kuri Telefone
Hezekiya amurikira intumwa z’i Babuloni ubutunzi bwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy’i Babuloni baza ari jye basanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Arongera aramubaza ati “Mu nzu yawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y’umwami w’i Babuloni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry’Uwiteka avuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “Kuko hazaba amahoro n’iby’ukuri nkiriho.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: