Somera Bibiriya kuri Telefone
Igihano cya Babuloni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we. Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n’umwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w’abami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n’ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko komeza ibikagiro byawe n’uburozi bwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n’abaraguza inyenyeri n’abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Dore bazamera nk’ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z’ibirimi byawo. Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: