Somera Bibiriya kuri Telefone
Uko Abisirayeli bazakizwa ibihano by’ibyaha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n’urwobo rw’inganzo mwacukuwemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nimurebe Aburahamu sogokuruza na Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuha umugisha nkamugwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo n’impundu n’amajwi y’indirimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandi ukuboko kwanjye ni ko baziringira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nimwubure amaso yanyu murebe ijuru, murebe no ku isi hasi.Ijuru rizatamuruka nk’umwotsi n’isi izasaza nk’umwambaro, n’abayibamo bazapfa nk’isazi, ariko agakiza kanjye kazagumaho iteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n’abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n’ibitutsi byabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kuko inyenzi zizabarya nk’uko zirya imyambaro, n’umuranda uzabarya nk’uko urya ubwoya bw’intama, ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka n’agakiza kanjye kazagumaho ibihe byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kuboko k’Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z’ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahahu ugasogota cya Kiyoka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Si wowe wakamije inyanja y’amazi maremare y’imuhengeri, ukarema inzira imuhengeri ku butaka bwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n’ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n’umwana w’umuntu uzahindurwa nk’ubwatsi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n’imfatiro z’isi, maze ukīriza umunsi watinye uburakari bw’umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbese uburakari bw’umugome butwaye iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abanyagano b’ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy’ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muri ubwoko bwanjye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kanguka, kanguka, byuka uhagarare Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku gikombe cy’umujinya we, unyoye igikombe cy’ibidandabiranya, uracyiranguza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyobora ubarimo, kandi mu bo yareze bose nta wo kumufata ukuboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibi byombi bikugezeho! Ni nde uzakuririra? Kuba amatongo no kurimbuka, n’inzara n’inkota ko biguteye, naguhumuriza nte?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk’uko isasu igwa mu kigoyi, bijuse umujinya w’Uwiteka ari wo guhana kw’Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko rero noneho umva ibi, yewe urengana ugasinda utanyoye vino,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburana urubanza rw’abantu bayo iti “Dore nkwatse igikombe cy’ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy’umujinya wanjye wari ufite mu ntoki, ntuzongera kukinywaho ukundi. 23Ngishyize mu biganza by’abakurenganyaga bakakubwira bati ‘Rambarara tukugende hejuru’, nawe ugatega umugongo wawe nk’ubutaka cyangwa nk’inzira y’abagenzi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: