Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Erega amaboko yanyu yahindanijwe n’amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n’ururimi rwanyu ruvuga ibibi by’ibihwehwe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby’ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z’igomwa bakabyara gukiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Baturaga amagi y’impiri bakaboha urutagangurwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y’urugomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y’abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Inzira y’amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereze umucyo tukabona umwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dukabakaba ku nzu nk’impumyi, ni ukuri turakabakaba nk’abatagira amaso, ku manywa y’ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk’intumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Twese twivuga nk’idubu tukaganya cyane nk’inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby’agahato n’ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage. Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n’uko nta n’uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n’imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk’umwitero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Azabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n’ababisha be azabahōra, kandi n’ibirwa azabiha inyiturano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni bwo bazubaha izina ry’Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk’umugezi uhurura ujyanwa n’Umwuka w’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Nuko umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n’amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n’akanwa kawe n’akanwa k’urubyaro rwawe, kandi n’ak’ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: