Somera Bibiriya kuri Telefone
Ahanura ko Abayuda bazakizwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z’isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n’i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y’amahanga yose nzayahuma amaso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abatware b’u Buyuda bazibwira bati ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Uwo munsi abatware b’u Buyuda nzabahindura nk’urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y’ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n’ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema y’i Buyuda, kugira ngo icyubahiro cy’inzu ya Dawidi, n’icy’ab’i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy’u Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b’i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk’Imana, nka marayika w’Uwiteka uri imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk’uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy’i Megido.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi igihugu kizaboroga, umuryango wose ukwawo, umuryango w’inzu ya Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo, n’umuryango w’inzu ya Natani ukwawo n’abagore babo ukwabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
n’umuryango w’inzu ya Lewi ukwawo n’abagore babo ukwabo, n’umuryango w’Abashimeyi ukwawo n’abagore babo ukwabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
n’imiryango isigaye yose, umuryango wose ukwawo n’abagore babo ukwabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: