Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n’abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk’intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y’ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk’ifarashi ye nziza mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n’urubambo rw’ihema. Muri we hazaturuka n’umuheto w’intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abo bo bazamera nk’intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ab’inzu ya Yuda nzabaha imbaraga, kandi ab’inzu ya Yosefu nzabakiza mbagarure kuko mbababariye, bazamera nk’abatigeze gucibwa kuko ndi Uwiteka Imana yabo, nzajya mbumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abefurayimu bazamera nk’intwari, bazishima mu mitima nk’uwishimira vino. Ni koko abana babo bazabireba banezerwe, imitima yabo izanezererwa Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nzabahamagaza ikivugirizo mbateranye kuko nabacunguye, kandi bazagwira nk’uko bagwiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nzababiba mu mahanga, bazanyibuka bari mu bihugu bya kure, bazabana amahoro n’abana babo kandi bazagaruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy’i Galeyadi n’i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Azanyura mu nyanja y’umubabaro, akubite imiraba yo mu nyanja. Imuhengeri ha Nili hazakama, ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n’inkoni y’umwami wa Egiputa izavaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: