| 1. | Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe. |
| 2. | Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n’abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk’intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri. |
| 3. | Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y’ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk’ifarashi ye nziza mu ntambara. |
| 4. | Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n’urubambo rw’ihema. Muri we hazaturuka n’umuheto w’intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe. |
| 5. | Abo bo bazamera nk’intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara. |
| 6. | Ab’inzu ya Yuda nzabaha imbaraga, kandi ab’inzu ya Yosefu nzabakiza mbagarure kuko mbababariye, bazamera nk’abatigeze gucibwa kuko ndi Uwiteka Imana yabo, nzajya mbumvira. |
| 7. | Abefurayimu bazamera nk’intwari, bazishima mu mitima nk’uwishimira vino. Ni koko abana babo bazabireba banezerwe, imitima yabo izanezererwa Uwiteka. |
| 8. | Nzabahamagaza ikivugirizo mbateranye kuko nabacunguye, kandi bazagwira nk’uko bagwiraga. |
| 9. | Nzababiba mu mahanga, bazanyibuka bari mu bihugu bya kure, bazabana amahoro n’abana babo kandi bazagaruka. |
| 10. | Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy’i Galeyadi n’i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira. |
| 11. | Azanyura mu nyanja y’umubabaro, akubite imiraba yo mu nyanja. Imuhengeri ha Nili hazakama, ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n’inkoni y’umwami wa Egiputa izavaho. |
| 12. | Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga. |