Somera Bibiriya kuri Telefone
Iyerekwa ry’umuzingo w’igitabo uguruka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w’igitabo uguruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Mbonye umuzingo w’igitabo uguruka, uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n’ubugari bwawo ni mikono cumi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahira ibinyoma wese azakurwaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwo muvumo nzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y’umujura no mu nzu y’urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n’ibiti n’amabuye byayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze marayika twavuganaga arasohoka arambwira ati “Noneho ubura amaso urebe kiriya gisohotse uko kimeze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ndabaza nti “Kiriya ni iki?” Aransubiza ati “Kiriya ni indengo isohotse.” Kandi ati “Mu gihugu cyose uko ni ko basa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi dore umutemeri w’ibati upfunduwe, mbona umugore wicaye imbere mu ndengo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ati “Uyu ni we Bugome.” Maze amujugunya mu ndengo imbere, akubitaho uwo mutemeri w’ibati uremereye ku musozo wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko nubura amaso ngiye kubona mbona abagore babiri basohotse bafite umuyaga mu mababa yabo, kandi bari bafite amababa nk’ay’igishondabagabo, baterura iyo ndengo bayitwarira mu kirere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mbaza marayika twavuganaga nti “Iriya ndengo barayijyana he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Aransubiza ati “Bagiye kubakira uwo mugore inzu mu gihugu cy’i Shinari, niyuzura azashyirwa ukwe muri icyo gihugu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: