Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 20-09-2019 saa 10:49:51 | Yarebwe: 5946

Kuramya Imana ni ikintu kigari kandi gifite agaciro mu buzima bw’umukristo, iki gikorwa gitangaje cyane kiri mubyo Imana yaturemeye. N’ubwo rimwe na rimwe abantu bamwe babikora mu buryo bugaragarira abantu  ariko burya Imana yishimira umutima uyiramya by’ukuri (Yohana 4:21-24).



Nkuko twese tubizi, ibibi n’ibyiza byose bitangirira mu mutima, ntago kuramya tugomba kubifata nk’indirimbo ahubwo kuramya tugomba gutekereza ko ari isoko iva mu mutima.

Imana y’ishimira umutima uyiramya by’ukuri  kuko Imana itajya yirengagiza umutima umenetse (Zaburi 51:19).

Nkuko bigaragara mu isezerano rya kera , umwami wo kuramya Imana ni Dawidi.  Ntago ari uko yari umukiranutsi ahubwo yari afite umutima uramya Imana,  yakoze  amanyanga menshi ariko yari afite umutima uzi kwihana.

Imwe mu mitima ituma umuntu ataramya Imana by’ukuri.
  1. Umutima umeze nk’inzira; Yesu aca umugani w’ababibyi (Matayo 13:1-23). yatangiye avuga imbuto  zimwe zaguye ku inzira zitoragurwa n’inyoni (Matayo 13:4);  imitima y’abantu bamwe  imeze nk’inzira,  ibintu byose binyuraho:  urugero iyo haje inkuru zipfuye arazivuga, iyo haje  indirimbo mbi araziririmba n’ibindi..  kubera ko umutima we utazitiye.
  2. Umutima ukomeye nk’ibuye; uyu muntu aba afite umutima udakorwaho  niyo yasoma inkuru nyinshi, bakazana abavugabutumwa b’abahanga  uwo mutima ntago ukorwaho kuko umeze nkibuye.
  3. Umutima urimo amahwa,  imbuto ziramera amahwa akazitangira(Mariko 4:18). abantu bumva ijambo ry’Imana ariko amaganya y’isi ntatume ritanga umusaruro. Uyu muntu  ahora yiganyira kenshi ntago akunda gushimira Imana ibyo yakoze ahubwo ahora ababajwe n’ibyo itarakora  bene uwo mutima ntago uramya Imana ngo bikunde.
  4. Umutima winangiye, umuntu uwugira aba  azi ukuri  kose,  azi ko gusenga ari byiza ariko agohora anangiye

Dore imitima iramya Imana dukwiriye kugira rwose:

Umutima umenetse kandi ujanjaguritse, uramya Imana ukayinezeza kubera ko abantu twese turi babi tugomba guca bugufi cyane tugasaba imbabazi z’ibyaha n’ibicumuro byacu maze  Imana ikabona aho itura muri twe ubundi tugasabana nayo.

Imana yifuza umutima uboneye (Matayo 5:6);  mu buzima bwo kuramya Imana dukwiriye kugira umutima uboneye, ikibazo ntago ari intege nkeya wagira ahubwo ikibazo ni ukubika icyaha mu mutima. Imana yifuza ko tubaho dufite imitima iboneye kandi birashoboka.

Umutima wari muri Kristo Yesu (Abafiipi 2:5);  igisobanuro cyo kuramya ni ukujya ku mutima w’Imana ugakurayo ibiriyo ukabisangiza abandi. Dufate urugero ku bantu buzuye umwuka wera  urasenga ukumva amarangamutima yawe arazamutse ugeze hafi y’Imana, uru ni rumwe mu rugero rw’umutima uri kuramya Imana.

Umutima ubibye mu butaka bwiza (Mariko 4:20) , umutima w’ubwenge n’uwo kugira amakenga mubyo dukora nawo unezeza Imana.



Hari Impamvu nyinshi zidutera  kuramya Imana;

Imana yaturemeye kuyiramya, dukwiye kuyiramya nkuko yabituremeye. ikindi kandi turamya Imana kugirango abanyamubabaro bishime. Iyo uramije Imana uba uyihaye avance, ukayiramya mu bihe byose  atari uko ufite byinshi cyangwa wasubijwe ahubwo niyo waba uri mu bibazo.

Burya iyo uramije Imana  Satani arahunga kuko Satani  ari umwanzi wa Yesu. ikindi kandi kuramya  Imana byirukana amaganya y’isi.

Dusabe  Imana iduhe Imitima iyiramya by’ukuri kugirango ijye itunezererwa kuko umutima urimo icyaha n’amaganya utajya unezeza Imana.