Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsAmateka ya Aburamu/Aburahamu
Emmanuel asked 4 years ago

Abavugabutumwa banyuranye mu ijambo ry’Imana bashyira comment zitandukanye ku magambo runaka baba bamaze gusoma muri bibiliya kugira ngo arusheho kumvikana neza kandi ni byiza. Gusa hari ubwo umuntu yibaza ishingiro (reference) ry’ibyo bavuga muri bibiliya ntibyorohe cyangwa ugasanga ari n’ibitekerezo biraho gusa.

Nshingiye ku magambo akunda kuvugwa kuri Aburahamu; ndasaba ko uwaba azi aho umuntu yashakira ayo mateka yayadusangiza, maze tukabona ibisubizo ku bibazo bikurikira:

1. Ese nihe muri Bibiliya wasanga ayo mateka y’uko aburahamu yigeze kuba umucuruzi w’ibigirwamana ngo byakorwaga na se TERA.

2. nihe handi muri bibiliya usibye mu itangiriro aho wasanga igisekuru cya TERA, urubyaro rwe n’ukuntu yimutse akava mu gihugu yavukiyemo ari cyo cya URI y’Abakaludaya afite intego yo kujya mu gihugu cya Kanani ariko bikarangira atagezeyo kubera ko yakwamiye i HARANI akaba ari naho yapfiriye afite imyaka 205. Mwadufasha kubona ahavuga mu murimo se wa Aburahamu yakoraga.

Murakoze cyane.

1 Answers
Blaise ishimwe answered 1 year ago

Yosuwa 24:2 
Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana.   Nkeka ko igisubizo cyikibazo cya mbere Ari icyo ngicyo kuzindi nyunganizi mwadufasha murakoze.
Your Answer