Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsBalamu – Ubwoko bw’Imana
Mugisha David asked 4 years ago

Mu isezerano rya kera ISRAEL nibo bonyine bwoko bw’IMANA nibo IMANA yavuganaga nabo, none Balam ko atari mu bisrael akaba yaravuganaga n’IMANA we yari muntu ki, yakomokaga he? Ese hari ubundi bwoko IMANA yakundaga ikavugana nabwo?

2 Answers
Daniel Fufuka answered 3 years ago

Balsam na Bali bavaga ku Mugabe witwatersrand Roti.wibuke ko Roti yarongoye abakobwabe nabil tighe bari mubuvumo .kandi\’s Roti yavuganye n abamarayika mbereko Ava Isodomu. Nimubwo burton Imana yakomeje gutoranya about ivugana nabo ariko si bensonshi. Ndetse na Rusi Abuja mungo boko.
KAYIGI Omar answered 3 years ago

Nibyo koko Balāmu ntiyari uwo mu Bwoko bw’Abisirayeli, kuko Bibiliya ivuga ko yari uw’i Poteri akaba hari muri Kanani ya cyera,  mubyukuri Bibiliya isobanura neza ko yavuganaga n’Uwiteka ariwe Mana ya Isirayeli (Kubara 22:8-12) ikindi ni uko yari afite impano y’ubuhanuzi kandi koko bukomeye (urugero 24:17)
Balāmu uyu rero yizeraga Uwiteka nk’Imana ye kuko niko yayitaga “Uwiteka Imana yanjye” (Kubara 22:18)uhita ubona ko yayubahaga, ibi bihita bitwereka umubano mwiza yarafitanye n’Uwiteka bishobora no kuba byari bifitanye isano n’impano y’ubuhanuzi yari afite kuko yahanuraga adakoresheje inyenyeri nka benshi mu bapfumu bicyo gihe baraguzaga inyenyeri, kandi yari azi neza ko Uwiteka adakunda abaragura n’abaraguza (Kubara 23:22) ahubwo we yashoboraga no kwerekwa kandi ahumirije kuko yakoreshwaga n’Umuka w’Imana(Kubara 24:2)
Ntibitangaje rero kuba Balāmu yaravuganaga n’Imana kuko Bibiliya itwereka abandi batandukanye bakoranaga n’Imana kandi nyamara atari Abisirayeli aha twavuga nka; Yobu wo muri Usi(Yobu 1:1), Merekisedeki (Itang 14:18), hari n’abandi batari Abisirayeli bagiye bahitamo Imana ya Isirayeli kandi koko Nayo(Imana) ikemera kubakoresha twavuga nka Karebu mwene Yefune wari Umukenazi (Kubara 32:12) ndetse uyu Karebu we ntasanzwe kuko na murumuna we witwaga Otiniyeli yaje kwizerwa n’Uwiteka amugira umucamanza w’Abisirayeli kandi yakoreshwagwe n’Imana ibyubutwari (Abacamanza 3:12)
Mu byukuri ibi bitwereka ko Imana kuva cyera itarobanura ku butoni ahubwo mu mahanga yose ukora ibyo gukiranuka uwo iramwemera (Ibyak 10:35), kandi rwose Imana yakomeje kwitoranyiriza benshi mu manga yose itarebye aho bakomoka (Ibyak 10:1-4) Gusa mw’isezerano rishya tubonako nyuma yo gutoranywa n’Imana ikumenyesha Kristo (Ibyak 11:13-14)
Your Answer