Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsBirakwiye ko umwana w’umukobwa mukuru arara ku buriri bumwe na se ?
Sibomana A. asked 6 years ago

Mu minsi yashize umugabo dukorana yangishije inama none nanjye ndayibagishije. Yarambwiye ati ”umugore wanjye yapfuye asize umukobwa w’imyaka 16, ubu agize 18. Uwo mukobwa niwe tubana munzu na gasaza ke gato. Buri munsi uko agiye kuryama aranyinginga ngo nze muryame iruhande kugeza asinziriye, nanjye ndabikora akandyama mu maboko yasinzira nkajya mu cyumba cyange cyangwa nanjye nkarara aho mu cyumba cye. Ntacyo bintwaye kandi nawe biramunezeza cyane, ariko haro ubwo umutima undya nkumva ko nk’umubyeyi w’umugabo bidakwiye, ubundi nkumva ko ari ugutoza nabi umukobwa wanjye. Wamfasha iki ?”. Nashakaga mufashe uyumuntu, niba hari uwo byabayeho amubwire niba nta kibazo byazatera yuma. Imana ibahe umugisha.

1 Answers
Zerubbabel Uwimana answered 6 years ago

Uyo mukobwa akwije icumi 18 yamavuka, jewe nunva akuze bihagije ntakwiye kurarana nase. Ikindi, ubundi nyina akiriho ugira barararana? Uwo ni satan agomba kubakoresha amahano. Uwo mu papa navane nuwo mukobwa we vuba kugira satan atazobakotesha ivyaha. satan ntaco atinya.

Your Answer