Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsIsezerano rishya hari aho rivuga ku byerekeye icyacumi?
celestin asked 4 years ago

Isezerano rishya hari aho rivuga ku byerekeye icyacumi?

5 Answers
Deo answered 4 years ago

Icyacumi ni ngombwa kugitanga nkuko tubisanga muri Matayo 23:23 ariko ntitwirengagize kutabera ,imbabazi no kwizera. Mtayo 23:23. “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.  murakoze
François answered 3 years ago

Ico novuga kukijanye ni 1/10 icacumi ni uko two menya ko isezerano risha ritangirira aho Yesu Kristo yazuka ahejeje kuducungura ku musaraba. Ivyanditswe vyose Yesu Kristo atarapfa i Gologota bica bimatana n isezerano rya kera. Muri rishasha rero amakuru/inyigisho ku ca cumi ntaho uza kuyabona. Ariko tubona ko dugomba gutanga n umutima ukeye -2 korinto 9:7- Ivyo vyerekana ko hamwe utanze 1/10, wo Gitanga n umutima ukeye, ntugitange nk itegeko ariko ugitange kubw urukundo rw Imana Yehova. Igitabo c’abi Gatatia 3:13 -Kristo Yesu yatwaye imivumo kumusaraba. Shikana rero unezerewe udahambirwa n itegeko y ivyagevye na rimwe. Utange, ukore, unezererewe urukundo rw’ Imana.
MINANI Adrien answered 3 years ago

Bene data sinzi niba dusoma ngo tumenye cyangwa niba dutsimbara gusa kubyakorwa kera tukumva ko aribyo bikwiriye kandi bitahinduka kubwanjye icyacumi ntikigikwiriye gutangwa kubera impamvu zikurikira:
1. Icyacumi cyari cyaragenewe abatambyi n’abalewi kuko batagiraga gakondo ahubwo bakoraga umurimo w’ahera
kubara 18: 20-32
muri iki gihe rero ubwo butambyi ntibukiriho kuko  haje undi mutambyi bityo rero ntidukwiriye kugengwa n’amategeko y’abalewi batagikora umurimo wabaheshaga icyacumi ahubwo ayo mategeko akwiye guhinduka
abaheburayo 7:4-14
2. ibyo abalewi bakoraga (ibitambo n’amaturo) ntibikibasha kutweza ahubwo twezwa n’amaraso y’uwabasimbuye
abaheburayo 9: 7-9
3. aya mategeko tuvuga (ni icyacumi kirimo) yagomba kugeza igihe urubyaro ruzazira kandi uru rubyaro nirwo rwahindutse umutambyi usimbura ubutambyi bw’abalewi
abagaratiya 3:19
4. buri wese yabaye umutambyi abikesha umutambyi mukuru
ibyahishuwe 5:10
ibyahishuwe 1:6
1Petero 2:9
None ngaho mumbwire icyacumi niba cyarahabwaga abalewi ngo kibatunge bitewe nuko ntakindi bakoraga uretse kweza ishyanga ryera ubu bikaba bitakiri ngombwa ubu twaba turagitangira iki kandi turagiha nde? Hanyuma munambwire niba ibitambo bikiri ngombwa gutangwa.
Rachel Raymond answered 3 years ago

1/10 Ni igikorwa cyo kwizera ( act of faith) m bere yo gutanga 1/10 babaza wumve uhatwa n\’ umwuka w\’ Imana Malaki: 3 isobanura neza igitegerejwe niba dutanze icya cumi mu buryo bukwiriye. Mu kwizera tudahaswe! Imana iti: \” mungerageze…..murebe. Ko ntazabafungurira amadirishya….ko ntazabaha imigisha mubure aho muyikwiza… Yesu ntiyavanyeho isezerano rishya yaje kuryuzuza cyangwa kurikomeza Erega ibyo dutunze byose ni iby\’ Uwiteka. Bivuga ngo 1/10 dushoboye kugitanga ninkokwereka Imana ko byose ari ibyayo. Kubakozi cg imilimo iyo ariyo yose yinjiza Imali dutanga imisoroi. Yewe hamwe na hamwe umukoresha ahita atwara 20/100 yayo winjije wakunda utakunda. Ntiyirirwa atubaza. Ariko gufungura ikiganza ngo dutante 1/10 nk\’ ikimenyetso cyo gushimira Imana yatubashishije gukora usanga bibyukije impaka, bitubujije amahoro. Ntutange 1/10 ufite umutima uhaswe. Ahubwo ukomeze ubisengere kugeza igihe uzumva uhamanya n\’ umwuka w\’ Imana ko ugiye kugitanga unezerewe uha Imana ibyayo. Uyishima unezerewe ko muri byinshi yaguhaye utanze 1/10  Abantu bacibwa intege no kwibaza imikoreshereze yo ibya 1/10 batanga. Wowe akazi kawe ni gushyira kugicaniro cy\’i Imana mu kwizera.  1/10 kiduhuza n\’ Imana mu buryo by\’ umwuka. Mbese ni urufunguzo rufungurira Imana ikinjira mu byacu byose. Urufunguzo ni agakoresho gato. Ariko iyo ugataye cg utagafite uhera hanze,ntubona uko ugera aho gafungura!  Urubanza rwuko byakoreshejwe ntirukureba! 
Nshimyumuremyi Damascene answered 3 years ago

Ubu butumwa kambusubiremo kuko turemeranya 100% Bene data sinzi niba dusoma ngo tumenye cyangwa niba dutsimbara gusa kubyakorwa kera tukumva ko aribyo bikwiriye kandi bitahinduka kubwanjye icyacumi ntikigikwiriye gutangwa kubera impamvu zikurikira:1. Icyacumi cyari cyaragenewe abatambyi n’abalewi kuko batagiraga gakondo ahubwo bakoraga umurimo w’aherakubara 18: 20-32muri iki gihe rero ubwo butambyi ntibukiriho kuko  haje undi mutambyi bityo rero ntidukwiriye kugengwa n’amategeko y’abalewi batagikora umurimo wabaheshaga icyacumi ahubwo ayo mategeko akwiye guhindukaabaheburayo 7:4-142. ibyo abalewi bakoraga (ibitambo n’amaturo) ntibikibasha kutweza ahubwo twezwa n’amaraso y’uwabasimbuyeabaheburayo 9: 7-93. aya mategeko tuvuga (ni icyacumi kirimo) yagomba kugeza igihe urubyaro ruzazira kandi uru rubyaro nirwo rwahindutse umutambyi usimbura ubutambyi bw’abalewiabagaratiya 3:194. buri wese yabaye umutambyi abikesha umutambyi mukuruibyahishuwe 5:10ibyahishuwe 1:61Petero 2:9None ngaho mumbwire icyacumi niba cyarahabwaga abalewi ngo kibatunge bitewe nuko ntakindi bakoraga uretse kweza ishyanga ryera ubu bikaba bitakiri ngombwa ubu twaba turagitangira iki kandi turagiha nde? Hanyuma munambwire niba ibitambo bikiri ngombwa gutangwa

Your Answer