Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsKuki abanditse bibiliya bavuze ko Gahini yishe umuvandimwe we Abeli kandi tuzi neza ko batavaga inda imwe?
kavutse pascal asked 4 years ago

Ubundi gahini yabyawe na Rusoferi na Elite (Elite ni umugore wa mbere wa Adamu). Abeli akaba umwana wa Adamu na Eva (umugore Imana yakuye mu rubavu rwa adamu nyuma yuko Elite yari amaze gushukwa na Rusoferi bagasambana). Aha niho nibaza nti kuki abanditse bibiliya kuki hari byinshi batashatse ko bishyirwa ahagaragara? Kuki bibiliya zose zitavuga bimwe? kuki bibiliya y’ikinyarwanda (kuko aricyo abanyarwanda tuvuga) ikomeje gusobanurwa mu buryo butandukanye n’abiyita abakozi b’Imana, aho ntibifite aho bihurira n’ibyo abayanditse nabo bagiye baduhisha? Ndatanga urugero ngaruke ku kibazo natangiye mbaza: “Kuki abanditse bibiliya bavuze ko Gahini yishe umuvandimwe we Abeli kandi tuzi neza ko batavaga inda imwe? Kuki ukuri gukmeje guhishwa abantu b’Imana?

9 Answers
Gashugi John answered 4 years ago

Kayini yabyawe na Lusuferi na Elite ? Ibi se wowe wabikuye he ko Bibiliya itabivuga ? Igitabo cyonyine twemera ko ari ukuri ni Bibiliya, ibindi birasaba ubushishozi bwinshi no kubisoma witonze, gusa uduhaye source natwe tukisomera byaba ari byiza
mugisha david answered 4 years ago

ahubwo c wamugabo we ibyo uvuga ubikurahe? bibaye byiza wagumana ibyawe.
Cool answered 3 years ago

Ndumiwe! Abazayobya isi ni benshi pe! Itangiriro 2:18, 3:20, 4:1-2; Ijambo ry’Imana rivuga neza ko Imana yaremye Adamu, nyuma Ibona ko atari byiza ko aba wenyine Iramusinziriza ifata urubavu rwe rumwe imuremera umufasha ariwe Eva, kandi Ijambo rigakomeza rivugako Adamu yatwitse Eva inda yambere abyara Kayini, yongera kumutwika iyakabiri abyara Abeli! (Kayini na Abeli bari abavandimwe)! Rero uwo mugabo uvuga ibitandukanye n’ijambo ry’Imana nukumwitondera!!
KAYIGI Omar answered 3 years ago

Muvandimwe Pascal,
Nejejwe n’amatsiko ufite kubijyanye no kumenya ukuri kuri Bibiliya, mu byukuri hari abashakashatsi ndetse n’abanditsi batandukanye bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo cyangwa ubuvumbuzi bakoze bufitanye isano n’iremwa ry’ibiriho(Isanzure, inkomoko y’ibiremwa) ndetse n’ubundi buvumbuzi bwinshi butandukanye, nongere nsubiremo ko ibyo ari ibitekerezo byabo bwite nkuko iyo hari ushaka kugira uko akuvuga adashingira kuko uri wowe imbere(Kuko ntiyakumenya wese) ahubwo ashingira ku makuru macye ashobora kwiyegeranyiriza ubwe (bitewe n’indorerwamo yakurebeyemo) kenshi rero bibaho ko umuntu yibeshya kuko nyine ari umuntu.
Dushingiye ku kuri dukesha igitabo njye nizera ko ari icyukuri (2Timoteyo 3:16)aricyo Bibiliya kuko mfite ubuhamya bwa byinshi nabonye cyahinduye, Bibiliya itubwira idaciye ku ruhande ko Kayini yari umuvandimwe wa Abeli kuri se na nyina kuko Bibiliya itugaragariza neza ko Abel ari umwana Adam yabyaranye na Eva nyuma yo kubyara Kayini. (Itang 4:1-2) ndetse n’Imana ubwayo mu mvugo yayo yise Abel murumuna wa Kayini (Itang 4:9)
Nshimyumuremyi Damascene answered 3 years ago

Ukuri ni uko Kayini ava inda imwe  na Abel  nkuko tubisanga mu itangiriro 4 Ubwoy
 Bushakashatsi bundi namwe muduhe reference 
BIMA answered 3 years ago

NANJYE NDUNGA MURYABABANJE MBAZA IGITABO YASOMYEMOIBYA KAYINI? LUSIFERI NA ELITE. KUBIVUGA ADATANGA SOURCE ZABYO NI IKIBAZO CYATUMA NTA KINDI GISUBIZO YABONA
Paul answered 3 years ago

Nkeka ko Biblia itavuga inkuru zose kuva kuri A kugeza kuri Z. Ntabwo kandi ivuga buri kintu cyabayeho buri munsi. Mwibuke ko Biblia yakozwe n’abanditsi bagiye bakusanya inyandiko zagiye ziboneka. Ubwo byumvikane ko hari n’izindi zitamenyekanye cyangwa mu gihe yandikwagwa zitabonywe nk’izifite umumaro.
Mpawenayo answered 3 years ago

Bavandimwe banyarwanda, iyo mutanga inkuru muduhe naho mwayikuye kuko nivyo biheza bikadufasha cne natwe mugusoma tukongera tukungurana ibitekerezo, ubundi uwo elite yavyaranye na rusiferi avugwa mukihe gitabo? Ko bibiliy twizera ataho ibivuga? Muduhaye reference vyob vyiz gusumba nayubundi dufatako ari ibihimbano!
Emmanuel MUSABYIMANA answered 3 years ago

Bwana Kavutse Pascal,  Komera kandi YESU Akwigaragarize kurushaho. Twese duhora dushakisha mu maso He kugeza igihe Aziyerekanira tugasa na WE by\’ukuri. => I YOHANA 3:1-10. Abana b’Imana n’abana ba Satani abo ari bo   1. Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.   2. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.   3. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.   4. Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.   5. Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo.   6. Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.   7. Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko uwo ari umukiranutsi.   8. Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.   9. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.   10. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. Bwana Kavutse, iyo umuntu avutse ubwa kabiri, ntabwo ahita aba ukuze mu gakiza ahubwo agenda akura buri munsi ashaka kumenya nk\’uko ubona abana bacu bahorana amatsiko. Uwo IMANA Ifashije ntapfe kiroho cyangwa ngo agwingire, iyo amaze gukura ntaba akizengurutswa impande zose n\’inyigisho z\’ubwoko bwose. => Ubumwe bwo kwizera   1. Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,   2. mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,   3. mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.   4. Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.   5. Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe,   6. hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese.   7. Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk’uko urugero rw’impano ya Kristo ruri.   8. Ni cyo gituma ivuga iti “Amaze kuzamuka mu ijuru, Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano.”   9. Ariko iryo jambo ngo “Yazamutse mu ijuru” risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu?   10. Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y’amajuru yose, kugira ngo asohoze byose.   11. Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,   12. kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,   13. kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,   14. kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya,   15. ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo. Nuko rero twirinde inyigisho zituruka mu madini atemera ko KRISTO YESU ARI IMANA YAJE MURI TWE, KANDI KO YAPFUYE AKAZUKA. Amadin iyemera amadjini kuruta YESU KRISTO W\’I NAZARETI, afite inyigisho ziyobya yihimbiye atandukanye na BIBILIYA YERA,yihimbira ibindi bitabo bita ibyera. Tuyirinde rero kuko *NTA RINDI ZINA TWAHAWE MUNSI Y\’IJURU DUKIRIZWAMO URETSE IRYA YESU KRISTO W\’I NAZARETI*. => Ibyakozwe n\’intumwa 4:12. 
Your Answer