Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: IbyahaKunywa inzoga ni icyaha?
Richard fabrice asked 5 years ago

Yesu ashimwe! Ko mu mategeko icumi Imana yahaye Moses ntarigira riti “Ntukanywe inzoga” cg “ntugasinde” kubuza abakristo kunywa inzoga byaturutse he ko ntaho tubona ko ari icyaha? Igitangaza cya mbere Yesu yakoze yahinduye amazi divayi ese iyi divayi niyari isembuye?

N.B Sishyigikiye kunywa inzoga ni ukugirango menye icyo Bibiliya ibivugaho kuko usanga bikurura impaka. Murakoze

11 Answers
Best Answer
Nsengiyumva Janvier answered 4 years ago

Yesu ashimwe bene data,
Ibirebana no kunywa inzoga rero nge sinemera ko icyaha bakinywa bibaye ari ibyo ntago byaba ari inzoga gusa haba hari nibindi binyobwa cyangwa biribwa bikaba icyaha, nge mbona kunywa ubwayo ari kimwe nicyaha ari ikindi.
Inzoga hari aho bibiriya izivuga ngo abantu runaka bazinywe Imigani 31:6 
Urumva ko rero inzoga nazo hari akamaro zifite, kuko niba hari aho zikenerwa kandi zemewe na bibiliya nge numva nazo mu mwanya wazo zifite akamaro.
Munyumve neza njye sinzinywa sindanakoza kumunwa icupa ryinzoga, ariko numva umuntu atakwizirika kukintu kitari icyaha ahubwo twarebera ahandi, icyaha nge numva aricyo twabaye cyo igihe adamu yacumuraga turi muri we ahubwo ibyo dukora bikaba ari imbuto ziduturukaho nkuko bigaragara mu bagaratiya 5:22  Hatwereka Imirimo ya kamere ndetse n’Imbuto z’Umwuka. muri make rero nta nzoga rero zirimo.
Icyo nemera na none nuko unyweye inzoga ukora ibyo ushaka n’ibyo udashaka ibyo akaba ari imirimo mibi uba ubaye inkorera gahato ubitewe ninzoga bityo ukaba waba ikibazo muri societe kubera wakoreshejwe n’inzoga ibitari byiza, ariko na none si inzoga gusa burya n’ifiriti iyo uyihaze rimwe na rimwe nabwo hari igihe iguhemuza, ushobora gucumuzwa na nido… muri make ibintu byose warya cg wanywa ukagwa ivutu biracumuza.
nge nuko mbyumva.
 
Advisor Felix answered 5 years ago

Vino ni umukobanyi,inzoga zirayobya.Vino ni umukobanyi zirakubaganisha,ushukwa nazo nta bwenge agira.imigani 20:1-2
Etienne answered 5 years ago

kunnywa si icyaha, ahubwo kunywa ugasinda cgangwa ukabigira igenso cg ukabikorera agakungu 
kuko bible natho ivuga ko kunywa ari icyaha ahubwo gusinda ni icyaha, ariko kandi bitwe na dicsipline zitorero kuko abantu benshi iyo basomye gake bibuka basinze niyo mpmvu tuvuga duti ntimugasinde inzoga ahubwo munywe ubutari ibisindisha kugirango mubone umwanya uhagije wo gusenga ubudasiba mwegera imana kdi neza
Juvénal answered 5 years ago

Ibyabonetse birebana na: “Ibisindisha”

24. UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO – Books
https://bibiliya.com/books/umugenzi/24-ubuhamya-bwa-byiringiro/
BAKOMEZA inzira, bagera mu gihugu ikirere cyacyo gituma umunyamahanga ukijemo ashaka gusinzira, Byiringiro atangira kuremererwa n’ibitotsi, abwira Mukristo ati: Ndemerewe…
1 Petero 5:8 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/1_petero-5-8/
Mwirinde Ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
1 Petero 4:7 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/1_petero-4-7/
Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda Ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.
1 Petero 1:13 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/1_petero-1-13/
Ibyo kwera mu ngeso Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde Ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.
Tito 2:2 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/tito-2-2/
Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda Ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana.
1 Timoteyo 3:11 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/1_timoteyo-3-11/
N’abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda Ibisindisha, bakiranuka muri byose.
1 Timoteyo 3:2 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/1_timoteyo-3-2/
Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda Ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda…
1 Abatesalonike 5:6 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/1_abatesalonike-5-6/
Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde Ibisindisha
1 Abatesalonike 5:8 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/1_abatesalonike-5-8/
Ariko twebweho ubwo turi ab’amanywa, twirinde Ibisindisha twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero.
Mika 2:11 – Bibiliya Yera
https://bibiliya.com/yera/mika-2-11/
“Umuntu ugendana umwuka w’umuyaga n’ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n’Ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko
Juvénal answered 5 years ago

Kubera ko nta gipimo cy’inzoga kugira ngo umuntu asinde, hari ushobora kunywa 1/2 cy’ikirahuri agasinda, kandi gusinda ni icyaha, niyo mpamvu ushaka kugendana n’umwuka w’Imana yagombye kureka inzoga.
john answered 4 years ago

Vino ni umukobanyi,inzoga zirayobya.Vino ni umukobanyi zirakubaganisha,ushukwa nazo nta bwenge agira.imigani 20:1-2 UMUNYACYAHA ni ushukwa nazo,ni umusinzi  kuko Bible ivuga ko umusinzi atazajya mu ijuru. Naho kunywa byonyine si icyaha. Ahubwo Bible itwereka henshi abantu batanga ituro rya vino mu nzu y Imana ,batanga 1/10 cya vino..,. Gutegeka kwa kabili  14,26 -27 ho  hanavuga gufata igisindisha ugasangira n abawe ndetse ugatumira  n Abalewi kuko batagira umugabane iwabo. ntihavuga vino , hatagira uvuga ngo hari vino isembiuye n idasembuye.IGISINDISHA.
Pascal answered 4 years ago

Kunywa inzoga si icyaha, keretse uzinyweye ugamije gukora ikibi nyuma yo kuzinywa,cyangwa zikagera aho zikubuza kuzuza inshingano wari usanzwe wubahiriza.
Kayigema Jacques answered 4 years ago

Kunywa inzoga uba wishe/urimbuyd urusengero rwa Mwuka Muziranenge. Ntukice!
Bezalel answered 4 years ago

Isezerano rya Kera Abarewi 10:8-11 Abatambyi babuzwa kunywa ibisindisha, bagikora umurimo 8.Uwiteka abwira Aroni ati         9.“Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, 10.mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya, 11.mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.”   Isezerano rishya 1Petero2:9 9.Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Wagombye kumenya uwo uriwe, ibyo byanditswe birerekanako turi abatambyi kandi umutambyi ntiyari yemerewe kunywa vino cg igisindisha. Iri ni ijambo ry\’Imana bakundwa. Niba koko warakijijwe ukaba uzi neza uwo uriwe wakumvira ijambo ry\’Imana, ubwo kutaryumvira namwe murumva ibyo aribyo (ni icyaha!!)
Ben answered 4 years ago

Bazabona ishano uzongera cyangwa agakura kumategeko yi Mana nukorero mwirinde kuvuga ko inzoga atari umukobanyi 
Your Answer