BAKOMEZA inzira, bagera mu gihugu ikirere cyacyo gituma umunyamahanga ukijemo ashaka gusinzira, Byiringiro atangira kuremererwa n’ibitotsi, abwira Mukristo ati: Ndemerewe n’ibitotsi cyane, ndabumbura amaso binduhije cyane; reka turyame hano, dusinzire ho gato.

Mukristo ati: Ashwi; twasinzira ntitwakanguka ukundi.

Byiringiro ati: Ibitotsi ntibinezeza abakozi se? Gusinzira kwabasha kudusubizamo intege.

Mukristo ati: aho ntiwibagiwe ibyo umwe muri ba bungeri yatubwiye ko twirinda IGIHUGU KIROGA? Ayo magambo ntiyatubujije gusinzira se? Nuko twe gusinzira nka ba bandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha (1 Abatesalonike 5:6)

Byiringiro ati: Nemeye icyaha cyanjye! Iyo mba njyenyine, mba nishyize mu kaga k’urupfu kubwo gusinzira. Mbonye yuko ibyo wa munyabwenge yavuze ari iby’ukuri ngo ababiri baruta umwe (Umubwiriza 4:9). Kugeza ubu kubana nawe kwambereye umwigisha, uzagororerwa neza imirimo yawe.

Mukristo ati: Noneho tuganire ibyiza, kugira ngo tutaganzwa n’ibitotsi by’aha hantu.

Mukristo ati: Dutangirire ku ki?

Byiringiro ati: Dutangirire aho Imana yatangiriye kuduhindura. Ariko ndashaka ko ari wowe ubanza.

Mukristo ati: Nuko, mbanze nkuririmbire iyi ndirimbo:

Ibitotsi bibi

Biturembeje

Twabirwanya dute,

Ntidusinzire?

Mwumve icyaba cyiza:

Ni ukuganira

Amagambo meza

[REF:

Noneho tujyane,

Mwa bagenzi mwe,

Iby’Imana yacu

Tubifatanye]

Nuko tukigenda,

Turabwirana

Uko Umwami Yesu

Yadukijije

Nitugenza dutyo

Tukigendana,

Turatsinda inama

Z’umuhankanyi. (Ijwi 171)


Nuko Mukristo atangira atya, ati reka nkubaze ijambo. Ni iki cyabanje kugushakisha kugenda uru rugendo?

Byiringiro ati: Umbajije icyabanje kuntera gushaka icyakiza ubugingo bwanjye?

Mukristo ati: Ni cyo mbajije.

Byiringiro ati: Namaze igihe kirekire nishimira ibiboneka bikagurirwa mu iguriro ryacu. Ariko none nemeye yuko ibyo bintu byari kuzandimbuza, iyo nkomeza kubikunda.

Mukristo ati: Ni ibiki?

Byiringiro ati: Ni ubutunzi bwose bw’iyi si. Nishimiraga cyane ibiganiro bibi no gusinda no kurahirira Imana ubusa no gutukana no kubeshya no gusambana no kwica isabato n’ibindi bisa bityo bishaka kurimbuza ubugingo bw’umuntu.

Maze numva iby’Imana, mbirwirwa nawe na mwene Data Mwizerwa wiciwe mu iguriro ry’i Mburamumaro bamuhora kwizeza kwe n’ingeso ze nziza. Ubwo butumwa mwambwiye bumenyesha yuko amaherezo ya bya bindi ari urupfu (Abarom. 6:21-23), kandi ko ari byo bizanira umujinya w’Imana abatayumvira (Abefeso 5:6).

Mukristo ati: Mbese uwo mwanya wamenye ibyo wumvise ngo bikwereke uko wari umeze?

Byiringiro ati: Oya. Sinemeye uwo mwanya kumenya uko ibyaha ari bibi, cyangwa yuko Bizana gucirwaho iteka. Icyakora natangiye guterwa ubwoba n’ijambo ry’Imana: mperako ngerageza guhumiriza ngo ntavirwa n’umucyo waryo!

Mukristo ati: Ariko ni iki cyatumye ugenza utyo, ko Umwuka wera yari atangiye kukwigisha?

Byiringiro ati: Impamvu ni izi: Iya mbere sinari nzi yuko ibyo ari umurimo w’Imana undimo. Sinatekereje na hato yuko Imana ishatse guhindura umunyabyaha ibanza kumwemeza ibyaha bye ko ari bibi. Iya kabiri: kamere yanjye yari ikiryohehewe n’ibyaha: sinashakaga kubireka. Iya gatatu: nananirwaga guta inshuti zanjye za kera, kuko nakundaga kubana nazo no gukora nkazo. Iya kane: ibyo bihe numvaga ko ndi umunyabyaha uzacirwaho iteka byanteraga ubwoba no guhagarika umutima cyane; nicyo cyatumye ubwa nyuma ntashaka no kwibuka ibyo bihe na gato.

Mukristo ati: Mbese hari ubwo washoboraga kwibagirwa koko agahinda kawe n’ibyakaguteraga?

Byiringiro ati: Ye, ariko hanyuma kakongera kugaruka, kakantera umutima uhagaze kuruta mbere.

Mukristo ati: ni iki cyongeraga kukwibutsa ibyaha byawe?

Byiringiro ati: Ibyabinyibutsaga ni byinshi. Nabyibukaga

1. Iyo nahuriraga n’umunyangeso nziza mu nzira,

2. Iyo numvaga umuntu asoma igitaba cy’Imana,

3. Iyo nababaraga umutwe,

4. Iyo numvaga yuko bamwe mu baturanyi banjye barwaye,

5. Iyo nahuraga n’abagiye guhamba umuntu,

6. Iyo numvaga yuko umuntu akindutse,

7. Iyo nibukaga yuko nanjye nzapfa,

8. Cyane cyane iyo nibukaga yuko ntazabura gicirwa

urubanza vuba.

Mukristo ati: Iyo wibutswaga n’ibyo yuko uriho urubanza rw’ibyaha, wabashaga kubyibagirwa vuba?

Byiringiro ati: Oya, si cyane kuko muri ibyo bihe, numvaga umutima wanjye urushaho kundega, kandi iyo natekerezaga kwisubirira mu byaha, narushagaho kugira agahinda n’ubwenge bwanjye bwashakaga kubyanga.

Mukristo ati: Maze ugakora iki?

Byiringiro ati: Natekerezaga yuko nkwiriye kugerageza gutunganya ingeso zanjye: nagira ngo ntazitunganya, sinabura kuzacirwaho iteka.

Mukristo ati: Wagerageje kuzitunganya?

Byiringiro ati: Ye, narabigeragezaga, nihunzaga ibyaha byanjye n’inshuti zanjye zikora nabi, ngakora imirimo ikwiriye abubaha Imana, nko gusenga, nko gusoma, uko kuririra ibyaha byanjye, nko kubwira bagenzi banjye iby’ukuri. Ibyo byose nabikoranaga n’ibindi byinshi kuruta uko nabikubwira nonaha.

Mukristo ati: ugikora ibyo, wibwiraga ko uzakira? Byiringiro ati: namaze umwanya mbyibwira. Hanyuma ka gahinda kanjye kongera kumfata nka mbere, ntikabuzwe n’uko natunganije ingeso zanjye kose.

Mukristo ati: Kuki se? Ko wari umaze gutunganya ingeso zawe? Byiringiro ati: Ibyabinteraga ni byinshi. Cyane cyane ni ukwibuka amagambo nk’aya ngo: Ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga (Yesaya 64:5), kandi ngo: nta muntu utsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, ubwo tukiri abagaragu batagira umumaro, tumaze gukora ibyo twabwiwe byose, ni ubupfu gusa gukomeza kwibwira ko nzinjizwa mu ijuru no kumvira amategeko.

Kandi nibwira n’ibi nti: Umuntu yajyamo umwenda w’amafaranga ibihumbi makumyabiri ya nyiri iduka, nyuma akajya yishyurira ibyo aguze byose, wa mwenda wa kera waba ukiri mu gitabo cya nyiri iduka uwo utarishyurwa, kandi yabasha kumurega, akamushyirisha mu nzu y’imbohe, akageza aho azarangiriza kuwishyura wose.

Mukristo ati: Wagereranije ute iby’uwo muntu n’ibyawe?

Byiringiro ati: Nibwiye ibi nti: Ku bw’ibyaha byanjye bya kera, nishyuzwa n’Imana umwenda munini cyane, wanditswe mu gitabo cyayo cy’abanyamyenda. Kandi simbasha kwishyurisha uwo mwenda wa kera gutunganya ingeso zanjye, ngikwiriye kwibwira nti Nakurwahonte urubanza rw’ibicumuro byanjye bya kera?

Mukristo ati: Wabigereranije n’ibyawe neza cyane: ariko ndakwinginze, komeza untekerereze.

Byiringiro ati: ikindi gihora kimbabaza, uhereye aho natunganyirije ingeso zanjye ukageza none ni iki: iyo nitegereje cyane ibyo nkora none birusha ibindi kuba byiza, ndacyabona ibyaha bivanze n’ibyo byiza. Nicyo gituma ntabura kwibwira yuko ibyaha byivanga n’umurimo mwiza wose bihagije kunshyirisha i Gehinomu, n’aho ibyo nakoze kera byose byaba byarabaye byiza.

Mukristo ati: Umenye ibyo, ukora iki?

Byiringiro ati: Nananirwaga kumenya icyo nakora, ngeza aho nabibwiriye Mwizerwa, kuko twari tuziranye neza. Ambwira yuko nintabasha kubarwaho gukiranuka k’umuntu utigeze akora icyaha, ntabwo nashobora kwikirisha ukwanjye gukiranuka cyangwa ukw’abandi bo mu isi yose.

Mukristo ati: Wemeye yuko yavuze ukuri?

Byiringiro ati: Iyaba yarambwiye ibyo, nkishimira kwitunganya kwanjye, nkibwira ko guhagije, mba naramwise umupfu. Ariko noneho, kuko namenye intege nke zanjye n’ibyaha bivanze n’ibyiza nkora byose, sinabura kwemera ibyo yavuze.

Mukristo ati: ariko ubwo yatangiraga kubikubwira, wemeye yuko koko haboneka umuntu utigeze gukora icyaha?

Byiringiro ati: Ndemera yuko ayo magambo yabanje kuntangaza, maze nongeye kubana na Mwizerwa no kuganira nawe ho gato, mperako mbyemera rwose.

Mukristo ati: Wamubajije uwo muntu uwo ari we, n’uburyo ukwiriye gutsindishirizwa nawe?

Byiringiro ati: Narabimubajije, ambwira yuko ari Umwami Yesu, wicaye iburyo bw’Imana isumba byose (Abaheburayo 10:12). Kandi arambwira ati: Uburyo ukwiriye gutsindishirizwa nawe, ni ukwizera ibyo yakoze ubwe, akiri mu isi, n’ibyo yababajwe, ubwo bamubambaga ku musaraba (Abaroma 4:5; Abakolosayi 1:14; 1 Petero 1:19). Ndamubaza nti: Gukiranuka k’uwo muntu kubasha gute gutsindishiriza undi mu maso y’Imana? Aransubiza ati: Yesu uwo ni Imana ishobora byose, kandi ibyo yakoze n’urupfu yapfuye, ntiyabyikoreye, ahubwo yarabigukoreye; nuko rero numwizera, ibyiza yakoze byose no gutungana kwe kose bizakubarwaho nk’aho ari wowe wabikoze!

Mukristo ati: Wumvise ibyo ukora iki?

Byiringiro ati: Ambwira kumusanga ngo nanjye nirebere. Nanjye nti: Si uguhangara ibidakwiriye? Ati: Oya, kuko yaguhamagaye ngo uze aho ari (Matayo 11:29). Maze ampa igitabo cyandikishijwe na Yesu, ngo kimpumurize, njya aho ari. Ambwira yuko inyuguti yose yo muri icyo gitabo irusha ijuru n’isi gukomera (Matayo 24.35). Maze mubaza ibyo nkwiriye gukora ninjya aho ari; aransubiza ati ukwiriye gupfukamira Data wa twese, ukamwingingisha umutima wawe wose kukumenyesha umwana we (Zaburi 95:6; Matayo 11:25-27). Ndamubaza nti: Sinzi icyo ndi buvuge mugezeho. Antegeka kuvuga nk’ibi nti Mana, mbabarira ndi umunyabyaha, umpe kumenya no kwizera Yesu Kristo.

Nutampa gukiranuka kwe mu cyimbo cyo gukiranirwa kwanjye, ndi uwo kurimbuka rwose. Mwami, numvise ko uri umunyebambe kandi ko watanze Umwana wawe ngo abe Umukiza w’abari mu isi, ngo umunyabyaha w’indembe nkanjye amuhabweho impano. Dore ndi umunyabyaha koko ukwiriye Ubuntu bwawe. Mwami, ubwo buntu ubunsazeho, unkize ku bw’Umwana wawe Yesu Kristo. Amen.

Mukristo ati: wasenze nk’uko yakubwiye?

Byiringiro ati: Ye, nasengaga ntyo hato na hato.

Mukristo ati: Maze Data wa twese aguhishurira umwana

we?

Byiringiro ati: N’ubwo nasenze kenshi,

ntiyamumpishuriye uwo mwanya, nk’uko nabyifuzaga. Mukristo ati: Maze ukora iki?

Byiringiro ati: Nayobewe icyo nakora.

Mukristo ati: Ntiwatekereje kurorera gusenga?

Byiringiro ati: Nabitekereje kenshi cyane.

Mukristo ati: Ni iki cyatumye utarorera?

Byiringiro ati: Ni uko nari maze kumenya neza ibyo

nabwiwe ko ari ukuri ngo sinabasha gukizwa n’ikindi kintu cyose cyo mu isi, keretse gukiranuka kwa Kristo. Nicyo cyatumye nibwira nti: Nindorera nzapfa, ariko ningumya gusenga n’aho napfa, napfira imbere y’intebe y’imbabazi. Kandi n’irindi jambo rinza mu mutima ngo n’aho byatinda ubitegereze; kuko kuza ko bizaza. Ntibizahera (Habakuki 2:3). Nicyo cyatumye nkomeza gusenga, ngeza aho Data wa twese yampishuriye Umwana we.

Mukristo ati: Wamuhishuriwe ute?

Byiringiro ati: Sinamurebesheje amaso y’umubiri, ahubwo namurebesheje ay’umutima (Abefeso 1:18-19). Byagenze bitya: Uwo munsi nagize agahinda kuruta ako nigeze kugira mu bindi bihe byose. Ako gahinda nakamenyeshejwe no kurushaho kumenyeshwa uko ibyaha byanjye bikomeye kandi ari bibi. Nta kindi nari ntegereje uretse kuzashyirwa muri Gehinomu nkarimbuka iteka ryose. Uwo mwanya nibwira ko mbonye Umwami Yesu, andunguruka ari mu ijuru.

Arambwira ati: Izere Umwami Yesu, urakira (Ibyakozwe 16:31). Ndamusubiza nti ariko Mwami, ko ndi umunyabyaha bikabije cyane! Aransubiza ati: Ubuntu bwanjye buraguhagije (2 Abakorinto 12:9). Nanjye nti, Mwami nakwizera nte? Maze nibuka ijambo ngo Uza aho ndi ntazasonza na gato; unyizera ntabwo azagira inyota na gato (Yohana 6:35). Bimenyesha yuko kwizera Yesu no kujya aho ari ari bimwe. Ujya aho Kristo ari, niko kumusanga yifuza gukizwa na we kuruta ibindi byose: uwo niwe uba yizeye Kristo by’ukuri. Maze amarira arazenga, ndabaza nti Mwami, umunyabyaha bikomeye nkanjye wamwemera koko, ukamukiza? Aransubiza ati: Uza aho ndi sinzamwirukana na hato (Yohana 6:37); Ndamubaza nti Mwami, ninza aho uri, nkwiriye kuza ngutekereza nte, kugira ngo nkwizere nk’uko bikwiriye? Aransubiza ati: Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha (1 Timoteyo 2:15). Kristo niwe amategeko asohoraho, kandi niwe uhesha uwizera wese gukiranuka (Abaroma 10:4). Yatangiwe ibicumuro byacu, azurirwa kugira ngo dutsindishirizwe (Abaroma 4:25). Aradukunda, kandi yatwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye (Ibyahishuwe 1:5). Ni umuhuza w’Imana natwe (1 Timoteyo 2:5). Ahoraho iteka ngo adusabire (Abaheburayo 7:25). Ibyo byose byamenyeshe yuko Yesu ari we mukiranutsi wampesha nanjye gukiranukira Imana no guhongererwa ibyaha byanjye n’amaraso ye. Kandi binyereka yuko umurimo w’agakiza Yesu yawurangije ku musaraba, we yumvira amategeko ya Se ahorwa twebwe abayishe. Kandi menya ko uwo murimo atawikoreye, ahubwo yawukoreye umuntu wese wemera gukizwa ku bwawo, akawumushimira. Menya ibyo, umutima wanjye wuzura umunezero, amaso yanjye azengamo amarira, ndushaho gukunda izina rya Yesu Kristo n’abantu be n’ibyo ashaka ko dukora.

Mukristo ati: Wahishuriwe Kristo koko! Mbwira: ibyo byatumye umera ute hanyuma?

Byiringiro ati: Byamenyesheje yuko ab’isi bose, n’ubwo bibwira ko batunganye cyane, bari mu rubanza rwo gucirwaho iteka. Kandi yanyeretse uko Imana Data wa twese n’ubwo ica imanza zitabera,

ibasha gutsindishiriza umunyabyaha ujya aho iri, ntice urubanza rubera. Kandi natewe isoni n’ibyaha byanjye bya kera, mpagarikishwa umutima n’uko menye ko mfite ubwenge buke. Kuko ibyo nahishuriwe byarushije ibyo nibwiraga uhereye kera kose kunyereka ubwiza bwa Yesu Kristo. Byatumye nkunda ingeso zikwiriye abera, nkifuza kugira icyo nkora ngo ngwize icyubahiro n’ubwiza by’Umwami Yesu. Kandi nibwiye yuko iyo ngira amaraso angana n’amazi yo mu nyanja, nayavushwa yose ku bw’izina ry’Umwami Yesu.