Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsNdagisha inama: Nirukane umugore wanjye ?
Joyeux asked 2 years ago

Mwiriwe neza? Ndifuzako mumfashe mu kibazo mfite, mukangira inama.
Nashatse umugore tumaranye imyaka ibiri, ariko umuryango wanjye ntiwumvikana nawe, bitewe n’ibibazo yigeze kugirana nawo bikanatuma batongana hagati yabo.
Gusa njye nta kibazo mfitanye nawe, mu mibanire yacu. Ariko iwacu, bantegetseko mwirukana ngo nkazashaka undi mugore ngo kuberako yabasuzuguye, nanjye mbasobanuriye ko, kumwirukana atariwo muti w’ikibazo, bambwirako kuba ntamwirukanye kandi aricyo bari bansabye nk’ababyeyi, ubwo mbasuzuguye cyane, nkaba nanitandukanije n’umuryango (bambwirako ubwo mbaye umwanzi w’umuryango) kandi ngo Bibiliya ivugango wubahe so na nyoko kugirango uzaramire mu gihugu,
none ndagisha inama ngo mumbwire icyo nakora, twifashishije Bibiliya
Sawa Murakoze.

2 Answers
Jeanne answered 1 year ago

Yesu nashimwe, Inama nkugiriye mwenedata  sinzi niba ikigufitiye  umumaro kuko mbona hashize igihe kinini  ubajije utarashubijwe hano niko mbibona. Bibiliya ijambo ry\’ Imana riravugango : Nicholas gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n\’ umugore we akaramata bagahinduka  umubiri  umwe. Mubyukuri umuntu uvugwa uzasiga Se na nyina hano  n\’ umugabo,  bishatse kuvuga ngo ubaka  urwawe rugo kuko iwanyu bakubyaye  kuko bashoboye  kubaka urwabo. Umugore niwowe wamushatse  si iwanyu  bamushatse, kubwanjye  numva waganiriza iwanyu kukintu kijyanye n\’ imbabazi bakemera kubabarira umukazana wabo , bityo mukabana  mwese nkumuryango  Ariko nibatamubabarira ku makosa yabakoreye  , uzubake urugo Imana yagushinze  aho ntakosa cg urubanza rukuriho rwose.  Urakoze uhabwe umugisha.
Jeanne answered 1 year ago

Usome itangiriro 2:24  nicyo gituma umuntu azasiga Se na nyina akabana numugore we  akaramata  bombi  bagahinduka  umubiri  umwe. 
Your Answer