Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: QuestionsNi gute watandukanya umukiristu w’ukuru n’umukristu wishushanya?
Jean Paul asked 6 years ago

Rimwe nahuye n’umuntu ufite Bibiliya ambwira ko ashaka kunganiriza. Naramwemereye turaganira ariko numva atangiye kumbaza aho nkorera, amafranga mpembwa n’ibindi bisa no kuuneka. Nyuma naramusezereye ariko ntiyashirwa anyaka numero zanjye za telefone, ubu ampamagara buri munsi kandi numva asa nushaka kuntekaho imitwe. Muri make, ni gute wamenya umukristu w’ukuri n’uwishushanya cyane ko bose baba bafite za Bibiliya ?

2 Answers
Semana Japhet answered 6 years ago

Nibyo koko n’abatari abakristu ubu basigaye bishushanya bagatwara Bibiliya mu ntoki kugirango tubizere cyane cyane iyo bari kutubeshya. Mu nsengero naho barimo kandi ni benshi bishushanya. Biragoye kubatandukanya cyane cyane iyo ari ubwa mbere muhuye. Inama natanga ni uko nta muntu wakwizera cyane iyo utamusobanukiwe neza. Byaba byiza ubanje ukamenya uwo ariwe, aho ava n’ubukiristu bwe icyo bushingiyeho. Barabeshya cyane kandi abo ngo Imana ntizabihanganira. Izabakoza isoni vuba vuba. Murakoze
Etienne Twizerane answered 6 years ago

icyo kibazo igisubizo ni iki 
ubukristo bushingiye mu kwizera Imana 
kwizera bivuga kumva ijambo ry’Imana bibiliya yera kandi ugakurikiza isezerano rishya twahawe kuko ntituri abayuda kuko Torah usanga Harimo amategeko Yesu kristo Yoroheje ku bizera umusaraba we, kugira ibyiringiro n’urukundo rudashingiye ku nyungu runaka atari ihindura abantu ku Mana binyuze mu ngeso nziza nimbuto z’umwuka wera kuko hazaba umuzuko n’urubanza umukristo wukuri ni ubwiriza abandi binyuze mungeso ze nziza zuzuye urukundo no gutinya Imana
Your Answer