Yanditswe na James kuwa 02-05-2018 saa 17:58:14 | Yarebwe: 6355

Kuki Yesu (Jesus) yavukiye i Betelehemu mu gihe ababyeyi be Mariya na Yozefu babaga i Nazareti Luka 2:39 ?

Impamvu ya mbere yari ukugirango asohoze ibyanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Mika ngo “1. Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose. 2. Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli.” Mika 5:1-2

Igitangaje kirimo ni uburyo mu kuvuka k’umukiza Imana yakoresheje imbaraga z’ubutegetsi bwariho icyo gihe, ubwami bw’Abaroma bufatanyije n’uburyo abayahudi bakundaga abasekuruza babo bituma bashyiraho itegeko ko umuntu wese ajya kwibaruriza aho akomoka. Ibi byatumye ubuhanuzi bwari bwaratanzwe mu myaka irenga 700 busohora.

Mbere y’uko bava mu mujyi bari batuyemo, Mariya yari fiancée wa Yozefu, ariko ataraba umugore we. Muri icyo gihe, umugore wabaga akundana bizwi n’umusore cyangwa umugabo, yagiraga uburenganzira bujya kwegera ubwo uwashatse agira ukuyemo ko batashoboraga kurararana -kuryamana- kugeza igihe bashyingiraniwe.

Mariya na Yosefu bagombaga kujya aho Yozefu akomoka kwibarurizayo. Bitewe n’uburyo abaroma bakundaga imisoro cyane, rimwe na rimwe bakoraga amabarura atari kugirango bamenye umubare w’abantu gusa ahubwo ari no kugirango bamenye ibyo batunze babone uko bazabasoresha. Byatangajwe ko mu mwaka Yesu yavutse iryo barura ryagombaga gukorwa. Luka 2

Kuki batari kwibaruriza aho batuye ?

Mu gihe byari gushoboka ko bababarurira aho bari batuye, ntibyari byemewe icyo gihe. Ababyeyi ba Yesu byabasabye gukora urugendo rutari ruto bajya aho Yosefu akomoka ariho i Nazareti.

Abayuda, cyane cyane ababayeho nyuma y’uko Yuda agarutse avuye mu bunyago bwa Babuloni, kumenya ubwoko n’umuryango umuntu akomokamo byari ikintu k’ingenzi cyane. Tubona mu bisekuru bya Yesu ko bihera kuri Abrahamu no kuri Adamu (Luka 3). Intumwa Pawulo nawe yanditse ibisekuru bye (Abaroma 11:1). Uyu we yajyaga anakoresha ibisekuru bye mbere yuko ahindukirira Kristu kugirango yereke abandi ko hari icyo abarusha Abafilipi 3:4-7) na nyuma yo guhindukirira Kristu nk’intwaro yo kurwanya abamurwanyaga (2 Abakorinto 11).

Itegeko ry’abaroma ryavugaga kandi ko umuntu wese atangira imisoro aho abasekeruza be batuye. Ni muri urwo rwego Yozefu ugaragara mu gisekuru cya Dawudi wari utuye i Betelehemu yagombaga kujya kuba ariho yibaruriza (1 Samweli 17:12)

Ibi tumaze kuvuga bituruka mu butumwa bwiza bwa Luka byerekana ko Yesu yavukiye Betelehemu kuko ababyeyi be bagiye kwibaruriza aho Yosefu avuka. Ubutumwa bwiza bwa Matayo bwo buvuga ko ariho bari batuye, naho Yohana na Mariko bo ntacyo bavuga kuri ibi usibye kuvuga ko Yesu yavukiye i Betelehemu gusa.

I Betelehemu niho Dawudi yavukiye. Samweli ahamusigira amavuta ngo abe umwami wa Abisiraheli. Ni naho Rusi na Bowazi bari batuye. Byumvikane ko koko Yozefu yahaje kubera ariho abasekuruza be bari batuye.

Nubwo ari uko byagenze ariko, Yesu guhitamo kuvukira i Betelehemu byari ugusohoza ibyanditswe ariko bikagira nicyo bitwigisha.

Betelehemu wari umurwa usinziriye ku gihe cyo kuvuka kwa Yesu, ntiwari ukizwi cyangwa ngo uhabwe agaciro nkako wahoranye. Wari mu nkengero za Yeluzalemu yari umurwa mukuru Isilaheli. Hari umwanditsi wagize ati Yesu yavukiye i Betelehemu aho kuba i Yeruzalemu kugirango ashushanye uburyo aza mu mitima yacu mu buryo bworoheje atari nk’umunyacyubahiro. Yavukiye i Betelehemu kugirango atwereke ko aza mu buzima bwacu nk’umukene wiyoroshya. Rimwe na rimwe tumenya ko Yesu ari muri twe iyo hari umwijima mwinshi tutabasha kubona aho tujya byatuyobeye. Yicishije bugufi aza mu be, kugirango n’abakene bamwiyumvemo kandi bagire ijambo.

Abantu ntidushobora guhitamo aho tuvukira cyangwa igihe tuzavukira, nkuko nta muntu numwe ubasha guhitamo Se cyangwa uzaba Nyina. Ariko kuri Yesu we biratandukanye; yahisemo ubwe uzamubera Nyina kandi ahitamo na Yosefu kuzamubera umubyeyi, ahitamo na Betelehemu kumubera umurwa avukiramo, anahitamo kuvukira mu kiraro cy’inka. Natwe twige kwicisha bugufi ngo tugaragaze urugero nk’urwa Yesu.