Abagore bavugwa mu isezerano rya kera


Muri Bibiliya harimo abagore benshi babaye intwari abandi baba ibigwari. Muri uru rutonde rw’ibibazo turagerageza kukubaza bamwe muri abo bagore ugendeye ku bikorwa bakoze mu isezerano rya kera. Gerageza kubikora byose upime ubumenyi ufite kuri Bibiliya Yera.

1. Izina Eva risobanura iki ? (Itangiriro 3:20)

2. Ninde wari umugore wa Aburahamu (Itang 17:5)

3. Ari gushakira umugore Isaka, umugaragau wa Aburahamu yahuye (Itang 24:67)

4. Yakobo yemeye gukora imyaka 7 kugirango ahabwe (Itang 29:28)

5. Uyu yabyaye Samweli amutura Imana (1 Sam 1:20)

6. Umugore w’isezerano wa Dawudi yari (1 Sam 18:26)

7. Uyu mugore yagumanye na nyirabukwe Nawome nyuma y’uko umugabo we apfuye (Ruth 1:26)

8. Uyu yabeshye ko Yozefu yashatse kumusambanya (Itang 39:14)

9. Uyu yoherejwe na Yosuwa kuneka umugi wa Yeriko (Yosuwa 2:1)

10. Uyu yabaye umugore wa Mose (Kuva 2:21)

11. Uyu yasambanye na Dawidi bituma umugabo we yicwa (2 Sam 11:2)

12. Uyu we yagerageje Samusoni amutanga muba Firistiya (Abacamanza 16:6)

13. Uyu mudamu yabaye umwamikazi w’abaperesi kandi yakoresheje ububasha bwe akiza ubwoko bw’Abisilaheri (Esiteri 7:3)

14. Umuhanuzi Hoseya yasabye ko uyu mugore ashyingirwa nubwo yari indaya (Hoseya 1:3)

15. Uyu munya Giputa yabyaye Isimaeli kuri Aburahamu (Itang 16:15)

16. Uyu mwamikazi yashatse kwica Eliya (1 Abami 19:2)

17. Uyu ni nyina wa Mose (Kuva 6:20)

18. Uyu mugore yahindutse inkingi y’umunyu (Itang 19:6)


Reba ibisubizo
  Subiramo  Kora ibindi bibazo


Subiramo  Kora ibindi bibazo