Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyerekeye abigisha b’ibinyoma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
(kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa. Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n’ubushobozi, ntibahangāra kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk’inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n’inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Amaso yabo yuzuye ubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab’imitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
ariko ahanwa ubugome bwe ubwo indogobe itavuga yavugaga ijwi ry’umuntu, ikabuza ibisazi by’uwo muhanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n’inkubi y’umuyaga, barindiwe umwijima w’icuraburindi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry’umubiri n’imigenzo y’isoni nke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye n’imbata yacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 petero igice cya: