Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
mwerekane ijambo ry’ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n’ubundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumishwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
abe ari ko namwe mwishima mwishimana nanjye.
Pawulo atuma Timoteyo na Epafuradito ku Bafilipi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by’ukuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko uwo ni we niringiye kuzamubatumaho uwo mwanya, nimara kumenya ibyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko niringiye Umwami Yesu yuko nanjye ubwanjye nzaza vuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Icyakora nibwira yuko binkwiriye ko mbatumaho Epafuradito, mwene Data dufatanije umurimo n’ubusirikare. Ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n’uko mwumvise yuko yarwaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kurwara koko yari arwaye, ndetse yari agiye gupfa ariko Imana iramubabarira, nyamara si we wenyine ahubwo nanjye yarambabariye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime nanjye ngabanye umubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye kandi abasa n’uwo mujye mububaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw’umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abafilipi igice cya: