Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwana w’Intama n’abo yacunguye bari ku musozi wa Siyoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’iry’amazi menshi asuma, kandi nk’iry’inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abacuranzi bacuranga inanga zabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y’ubwami n’imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abo ni bo batandujwe n’abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.
Ubutumwa bw’abamarayika batatu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”
Imisaruro ibiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n’Umwana w’umuntu, wambaye ikamba ry’izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati “Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hakurikiraho undi uvuye mu gicaniro ari we mutware w’umuriro, arangurura ijwi abwira wa marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati “Ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w’isi kuko inzabibu zawo zinetse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z’umuzabibu w’isi azijugunya mu muvure munini w’umujinya w’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: