Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ndi nka habaseleti y’i Sharoni,N’umwangange wo mu bibaya. Umukwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nka karungu mu mahwa, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nk’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane,Amatunda ye yarandyoheye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yanjyanye mu nzu y’ibirori, N’ibendera rye ryari hejuru yanjye, Ari ryo rukundo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nimumpembure n’imbuto z’uruzabibu, Mundamirishe amatapuwa, Kuko urukundo runsābye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ukuboko kwe kw’ibumoso kuranseguye, N’ukuboko kwe kw’iburyo kurampfumbase. Umukwe:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, Mbarahirije amasirabo n’impara zo mu gasozi, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Umugeni:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ijwi ry’umukunzi wanjye, Dore araje asimbuka mu mpinga z’imisozi miremire, Asimbagurika ku misozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umukunzi wanjye ameze nk’isirabo, Cyangwa umucanzogera w’impara. Dore ahagaze inyuma y’inkike yacu, Arebera mu madirishya, Agaragarira hagati y’imbariro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umukunzi wanjye atangira kuvuga arambwira ati “Haguruka mukunzi wanjye mwiza, Ngwino tujyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Dore itumba rirashize, Imvura imaze gucika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uburabyo butangiye kurabya ku isi, Igihe cyo kujwigira kw’inyoni kirageze, Kandi ijwi ry’intungura ryumvikanye mu gihugu cyacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umutini weze imbuto zawo z’umwimambere, Kandi inzabibu zirarabije, Impumuro yazo nziza iratāmye.” Haguruka mukunzi wanjye mwiza, Ngwino tujyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Numa yanjye we, uri mu mitutu y’urutare, No mu bishumiko byo mu bihanamanga, Reka ndebe mu maso hawe, Numve n’ijwi ryawe, Kuko ijwi ryawe ari ryiza, N’uburanga bwawe bukaba buhebuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mudufatire ingunzu, Bya byana by’ingunzu byonona inzabibu, Kuko inzabibu zacu zirabije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe, Aragirira mu myangange.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kugeza mu mafu ya nimunsi, Izuba rikendakenda, Garuka mukunzi wanjye, Umere nk’isirabo cyangwa umucanzogera w’impara, Mu mpinga z’imisozi y’i Beteri. Umugeni:

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma indirimbo igice cya: