Yanditswe na Silas kuwa 07-05-2019 saa 10:57:27 | Yarebwe: 3273

Ijambo ry’Imana na Dr. Silas Kanyabigega

Yesu amaze kuzuka yiyeretse abigishwa be ndetse n’ abandi, yiyeretse kandi n’ abigishwa bari mu nzira ijya Emawusi. Amagambo avuga kuri iyi nkuru ya Emawusi aboneka muri Luka 24:13-35, nkuko byanditse hano munsi:

Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi

Ni uko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.) Nuko baganira ibyabaye byose. Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo, Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya. Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?”
Bahagarara bagaragaje umubabaro. Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”
Arababaza ati “Ni ibiki?”
Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose, kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba, kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye. None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima. Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”
Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.
Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho. Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo. Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha. Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona. Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”
Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n’umwe bateranye hamwe n’abandi, bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”
Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n’uburyo bamumenyeshejwe n’uko amanyaguye umutsima.

Nubwo bamwishe ariko ko Yesu yarazutse.  Abigishwa bajyaga Emawusi bavugaga ukuntu bari bafite akanyamuneza, n’ umunezero mwinshi mu gihe Yesu yari akiri kumwe nabo. Hari byinshi biza cg biba mu gihe Yesu yaje, harimo ko iyo Yesu yaje umuntu yumva ubuzima bwakomeza, umuntu yumva ejo habaho, n’ejo bundi hakabaho, mu gihe abadafite Yesu bamwe bo bahitamo kwimanika no kwiyahura.

Nubwo hasomwe byinshi ariko ko hari umurongo umwe twakwibandaho uboneka muri Luka 24:27 uvuga ngo ”atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu Byanditswe byose ibyanditswe kuri We”.

Yesu ubwe yivuze, avuga ko Ibitabo byanditswe na Mose, n’ ibyanditswe n’ Abahanuzi byose byavugaga kuri we kandi ahanini kuri we. N’ubwo hariho amadini atemera imyizerere ya Gikristo, ariko ko ay’ ingenzi muriyo yemera nibura Isezerano rya Kera, ari naryo ribarizwamo Ibitabo bya Mose byose, ndetse n’ Iby’ Abahanuzi byose. N’ubwo ayo madini atemera Yesu ariko nibura yemera ibikubiye mu Bitabo Mose yanditse, ndetse n’ ibikubiye mu bitabo byose uko byanditswe n’ Abahanuzi. Nubwo ayo madini atemera Yesu ndetse n’ imyizerere ya Gikristo, nibura yarakwiye kwifashisha ibyanditswe kuri Yesu mu bitabo bya Mose no mu bitabo by’ Abahanuzi maze bakemera Yesu bashingiye kubimuvugwaho muri ibyo byiciro bibiri by’ ibitabo bigize Isezerano Rya Kera”.

Mu Ibyakozwe n’ Intumwa 4:12 havuga ngo “kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” bishatse kuvuga ko nta rindi zina abantu bashobora gukirizwamo uretse Izina rya Yesu. Bityo umuntu uzajya mu ijuru wese azaba abihawe na Yesu. Numwemera uzarijyamo, n’utamwemera uzarimbuka.

Undi murongo uboneka mu Abaheburayo 9:26b., uvuga ngo “……kugirango akuzeho ibyaha kwitamba.” Aha rero Yesu yakemuye ikibazo cy’ ibyaha akoresheje kwitamba. Iki gikorwa ni cyo gisubizo ku muntu uwo ari we wese. Nta bundi buryo Imana yateganije uretse igitambo kibonerwa muri Yesu Kristo.

Muri make, nta rindi zina ryahawe abantu mu nsi y’ ijuru bashobora gukirizwamo, kandi na Bibiliya yose, uretse n’ibitabo bya Mose n’ ibyanditswe n’ abahanuzi ahubwo n’ Ibyanditswe mu Isezerano Rishya byose ari Yesu biba bivugaho. Mu yandi magambo rero uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe hose ni Yesu ugenda uvugwa. Bityo rero, Yesu Kristo niwe Mutima w’ Ibyanditswe Byera byose. Tukaba dusaba abantu bose ko bakwemera Yesu nk’ Umwami n’ Umukiza,  kandi n’abamaze kumwemera bagakomeza kubihamya

Imana ibahe imigisha.

Kurikirana iri jambo kuri Youtube https://www.youtube.com/watch?v=c_OtFaXY_OA