Yanditswe na Uwimpuhwe Samuel kuwa 15-04-2018 saa 14:56:54 | Yarebwe: 2400

Hari ibyago bitanu byugarije amatorero ya Gikristu muri iki gihe. Ntabwo ngiye kuvuga ku matorero yamaze gutakaza inyigisho zayo shingiro, ahubwo ndavuga ku matorero y’iyogezabutumwa bwiza cyangwa ayo dukunze kwita amatorero y’ububyutse. (Evangelical churches). Hano rero ngiye kubagaragariza bimwe muri ibyo byago byugarije amatorero musengeramo.

Icyago cya mbere:

1. Gushyira abantu mu rujijo ku ihame ry’umwihariko w’agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu.


Muri Yohana 14:6 Yesu yagize ati “Ni jye nzira y’ukuri n’ubugingo. Nta wujya kwa Data ntamujyanye.” Na none mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa Ibyakozwe 4:12 haragira hati “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Inzira agakiza kabonerwamo, Ibyanditswe byera kuri iyi ngingo iratomoye.  Kuri iyi ngingo, ubutumwa bwa Yesu ku bari mu isi bose burasobanutse, kandi nta yandi macishirizo ahari y’inzira. “ Kuko nta rindi Zina,…Ni jye Nzira…”. Nta rujijo yashyize mu mbwirwaruhame ye. Nta kitumvikana ku ntego ye yo kuza mu isi “…Ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi”; “Umwana w’Imana yazanwe no gukiza icyari cyazimiye, Matayo 18:11” Yesu ubwe, yivugiye ko ari we nzira y’ukuri yonyine y’agakiza. Muri iki gihe rero, usanga amatorero amwe n’amwe adashishikajwe no kwereka abayagana inzira imwe rukumbi yashyizweho, yo gukizwa cyangwa kujya mu Ijuru.

Uyu ni wo wakabaye umuhamagaro cyangwa inyigisho shingiro y’Itorero rya Gikirisitu. Biratangaje kubona muri iki gihe hari amatorero ahakana ku mugaragaro cyangwa mu ibanga iyi nyigisho shingiro y’ukwemera. Andi ugasanga agenda agerageza guha impamvu mu buryo bw’ibanga abantu badashaka kwegurira Kristo ubuzima n’imibereho byabo mu buryo burunduye, bashaka gufata impu zombi, ayo matorero akabereka ko uburyo bwose bwemewe gukoreshwa n’inzira zose zemewe kunyurwa ngo bagere ku gakiza cyangwa bajye mu ijuru. Bati “Turi mu gihe cy’ivugabutumwa ridaheza, ritavangura. Ushobora gufasha abakene birahagije, ushobora kwita ku bababaye cyangwa wazana impano y’umukozi w’Imana n’amaturo menshi, uraba ukijijwe.” Aha ni ho bamwe mu bakomeye binjizwa mu buyobozi n’imirimo by’amatorero yabo, bataranyuze mbere na mbere ku Irembo rirasukirwaho ryo kwihana no kwatura ibyaha bakurikije urugero rwa Zakayo, Luka 19:6 (Guhinduka no guhindukira)

Nko kuba bafite imitungo ihagije, bavuga rikijyana mu gace babarizwamo, bashobora gutumira abavugabutumwa n’abahanuzi mu byumba by’uruganiriro byabo (Salon), bakabasengera, bakabahanurira iby’akazi kabo, ishoramari, ingendo, imiryango, ubutegetsi bwabo, nyamara nta na rimwe bigeze kwizera Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo. Ubwabo, mu ibanga cyangwa mu ruhame ntibigeze kwanamiza ngo bature ko Yesu ari Umwana w’Imana wabakijije ibyaha ibi n’ibi, ko bamwizeye, ko basezeranye na we kumuha ubuzima bwabo ngo abugenge.

Ku rundi ruhande, ntuzatangazwe no kubona ababwirizabutumwa b’ amwe mu matorero y’iki gihe bari mu isoko cg mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, bavugira kuri radiyo se, bagira bati “Ndahanura uko nategetswe, Imana imbwiye ko hari abantu bagiye kugura za Limuzine, za Range Rover, kugura amazu y’akataraboneka n’ibindi.” Ese koko ubwo “buhanuzi” muri iryo soko, kuri iyo radiyo ni bwo bwari bukenewe? Koko se ni ko Imana ibisabye? Ibi rero kenshi bishitura abantu kwirukira muri ayo matorero ariko by’ukuri ntibahamagariwe kuba abigishwa ba Kirisitu, ahubwo bahamagariwe kuba abigishwa cyangwa abakirizi b’imigisha, akenshi bategereza bakanayibura, ahubwo bagakomeza kwijujutira mu mitima kubera kunyagwa no kuriganywa, bakibwa mu buryo bw’amanyanga ibyakabateje imbere bikanabazanira imibereho myiza mu miryango yabo.!!!