Yanditswe na Hategekimana kuwa 21-04-2018 saa 01:04:17 | Yarebwe: 3455

Abigishwa basaba Yesu ko abigisha gusenga nkuko Yohana yabyigishize intumwa ze Luka 11:1-2, maze nawe ababwira amagambo aboneka mu gitabo cya Matayo 6:9-13 na Luka 11:2-4.

9. Nuko musenge mutya muti “‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe,10.Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru.11.Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi,12.Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, 13. Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen.’

Iri sengesho rivugwa n’abakristo hafi ya bose ku isi rigabanijemo ibice bibiri:

Iri sengesho ritwigisha iki ?


Hano Yesu yatwigishaga gusenga. Ntabwo dusenga ngo twemeze cyangwa twiyerekane nk’abazi ibintu ku Mana cyangwa kubo dusengana, ahubwo ko dukwiye kwicisha bugufi imbere y’Imana tukaba nk’abana bato baje imbere ya Se. Muri iyi minsi, hari abantu bamwe mu nsengero baba bazwiho gusenga neza cyane, bazi guhuza amagambo ndetse bakagira n’ijwi ryiza ribereye gusengera mu ruhame. Bene abo bantu usanga kenshi aribo Pastor ahamagara ngo basengere amateraniro. Ibyo iyo tutarebye neza bidushyira mu mwanya utari uwo dukwiye kubamo, Satani akatwereka mu mitima ko ari twe dusenga neza, akenereka abandi ko kanaka ariwe usenga neza. Nyamara si icyo Yesu yigishije.

Iri sengesho rya Dawe uri mu ijuru cyangwa Data wa twese uri mu ijuru ni urugero rw’isengesho ryiza cyane umukiristu akwiye gusenga.

Kujya imbere y’Imana ukabanza ugashima, ugasaba imbabazi z’ibyawa wakoze, hanyuma ugasaba n’imbaraga zo kutazabisubira ukundi kandi ukabikorana umutima uciye bugufi wubaha Imana kandi ufite umwete n’umuhati wo kutazongera kubikora ukundi.

Gusenga birimo uburyo bwinshi: hari abavuga iri sengesho nkuko ryanditse muri Bibiliya, abandi bagahitamo kwivugira ayabo magambo uko umutima ubabwira kandi bakajyana n’uko biyumva muri ako kanya. Uburyo bwose bwo gusenga bukwiye kuba buganisha kwicisha bugufi imbere y’Imana.

Nta muntu utazi gusenga ubaho keretse utarakizwa ngo yemerere Yesu amubere umuyobozi na Mwuka wera amutegeke. Yesu abwira abigishwa be ko atabasize nk’impfubyi ahubwo agiye kuboherereza umufasha ariwe uzabafasha muri byose harimo no kubigisha gusenga. Natwe rero twahawe kuri uwo mwuka w’Imana twahawe no kumenya gusenga. Kandi Mwuka niwe uturirira imbere y’Imana uko dukosheje. Tugume mu mwanya wo gusenga kandi tugerageze gukurikiza urugero Yesu yaduhaye.

Imana ibahe umugisha munzira murimo, kandi tujye dusengerana iteka nk’uko Bibiliya ivuga.