Somera Bibiriya kuri Telefone
Mose ababwira ibibahesha umugisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Aya ni yo mategeko n’amateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibahaye guhindūra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y’igiti kibisi cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z’amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, muteme mutsinde ibishushanyo babaje by’imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk’uko bo bagirira imana zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturo bwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, n’ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n’amaturo yererezwa muzatura, n’ibyo muzahiguza imihigo, n’ibyo muzaturishwa n’imitima ikunze, n’uburiza bw’amashyo yanyu n’ubw’imikumbi yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Azabe ari ho mujya mubone kurīra imbere y’Uwiteka Imana yanyu, azabe ari ho mwishimirana n’abo mu ngo zanyu ibyiza byose byabavuye mu maboko, Uwiteka Imana yanyu ikabibaheramo umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ntimuzakore ibihwanye n’ibyo dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kuko mutaragera mu buruhukiro na gakondo Uwiteka Imana yanyu ibaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko nimwambuka Yorodani mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose bigatuma muba amahoro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
maze ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho mujyana ibyo mbategeka byose: ibitambo byanyu byo koswa, n’ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n’amaturo yererezwa muzatura, n’ibirusha ibindi kuba byiza muzahiguza imihigo mwahize Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi azabe ari ho mwishimirana imbere y’Uwiteka Imana yanyu n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Umulewi uri iwanyu kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Wirinde gutambira ibitambo byawe byo koswa ahantu ubonye hose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ahubwo ahantu Uwiteka azatoranya ho mu gihugu cy’umwe mu miryango yawe, azabe ari ho utambira ibitambo byawe byo koswa, azabe ari ho ukorera ibyo ngutegeka byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko wemererwa kubaga itungo, ukarirīra aho ubonye hose h’iwanyu uko uzashaka kose nk’uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, abahumanye n’abadahumanye bemererwa kuryaho nk’uko barya isirabo n’impara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk’abamena amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’ubushyo bwawe n’ubw’umukumbi wawe, n’iby’uburyo bwose uzahiguza imihigo, n’iby’uturishwa n’umutima ukunze, n’ituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ahubwo uzajye ubirīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe n’Umulewi uri iwanyu, kandi imbere y’Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwiteka Imana yawe niyagūra urugabano rwawe, nk’uko yagusezeranije, nawe ukibwira uti “Ndarya inyama” kuko umutima wawe ushaka kuzirya, uzemererwa kuzirya, uko umutima wawe ushaka kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kure ukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyo bwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhaye uko nagutegetse, urīre iwanyu uko umutima wawe ushaka kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nk’uko barya isirabo n’impara azabe ari ko urya izo nyama, uhumanye n’udahumanye bahwanye kuzirya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Icyakora ntuzabure kwirinda kurya amaraso kuko amaraso ari yo bugingo, ntuzaryane inyama n’ubugingo bwazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ntuzayarye, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk’uko bamena amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ntuzayarye, kugira ngo wowe n’abana bawe bazagukurikira muheshwe umugisha no gukora ibyo Uwiteka ashima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Icyakora ibyo uzeza n’ibyo uzahiguza imihigo, uzabijyane ahantu Uwiteka azatoranya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
utambire ibitambo byawe byoswa, inyama hamwe n’amaraso ku gicaniro cy’Uwiteka Imana yawe, amaraso y’ibitambo byawe bindi azabyarirwe ku gicaniro cy’Uwiteka Imana yawe, inyama zabyo uzazirye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugira ngo wowe n’urubyaro rwawe ruzagukurikira kugeza iteka, muzaheshwe ibyiza no gukora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura imbere yawe amahanga ujyanwamo no guhindūra, ukaba umaze kuyahindūra ugatura mu gihugu cyayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
uzirinde gushukwa ukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby’imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n’abahungu babo n’abakobwa babo babosereze imana zabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: