Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Muri abana b’Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongo uwapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntukarye ikintu cyose kizira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Aya ni yo matungo n’inyamaswa mwemererwa kurya: inka n’intama n’ihene,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
n’impara n’isirabo n’isunu, n’impongo n’inyemera n’ifumbēri n’itwiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n’urukwavu n’impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
N’ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n’ibikoko cyose mujye mukirya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ikidafite amababa n’ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ibisiga n’inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n’itanangabo na oziniya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
n’inkongoro y’impimakazi, n’icyarūzi n’icyanira uko amoko yabyo ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
n’igikōna cyose uko amoko yabyo ari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
na mbuni na tamasi, na shakafu n’agaca n’ibyo mu bwoko bwako byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
n’igihunyira gito n’igihunyira kinini n’igihunyira cy’amatwi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
n’inzoya n’inkongoro na sarumpfuna,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
n’igishondabagabo n’uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n’inkotsa n’agacurama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mwemererwa kurya ibisiga n’inyoni bidahumanya byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntimukarye intumbyi yose. Wemererwa kuyiha umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurisha umunyamahanga. Wehoho uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi uzajye urīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy’amasaka yawe n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’amashyo yawe n’ubw’imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nibimera bityo uzabigure ifeza, uzihambire uzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
uziguremo icyo ushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyose umutima wawe ushaka, ubisangirire n’abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y’Uwiteka Imana yawe, mwishimane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kandi ubisangire n’Umulewi w’iwanyu, ntukamurangarane kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: