Somera Bibiriya kuri Telefone
Urugendo n’intambara baboneye mu butayu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze turahindukira tujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura uko Uwiteka yantegetse, tuzenguruka umusozi wa Seyiri igihe kirekire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka arambwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi utegeke abantu uti ‘Mugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye kuri Seyiri, bo bazabatinya. Nuko mwirinde cyane
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe y’ikirenge, kuko nahaye Esawu umusozi wa Seyiri ho gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Muzabahaheho ibyokurya n’amazi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Tunyura kure ya bene wacu Abesawu batuye kuri Seyiri, na kure y’inzira ica mu Araba iva muri Elati no muri Esiyonigeberi. Turahindukira duca mu nzira ijya mu butayu bw’i Mowabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka arambwira ati “Ntugirire Abamowabu urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
(Kera Abemi baturagayo bwari ubwoko bukomeye bw’abantu benshi barebare, nk’uko Abānaki bameze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bariya na bo bitwa Abarafa nk’uko Abānaki bitwa, ariko Abamowabu babita Abemi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi kera Abahori baturaga kuri Seyiri, maze Abesawu barabazungura babarimburira imbere yabo, batura ahabo nk’uko Abisirayeli bagiriye igihugu cya gakondo yabo, Uwiteka yabahaye.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka ati “Nuko nimuhaguruke mwambuke akagezi Zeredi.” Nuko twambuka ako kagezi Zeredi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y’i Baruneya ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi, ni imyaka mirongo itatu n’umunani igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi amaboko y’Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimburire mu ngando zacu ageze aho bashiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze abarwanyi bose bamaze gupfa bashize mu bantu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka arambwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Uyu munsi ugiye kunyura muri Ari urenge urugabano rw’i Mowabu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
kandi nugera ahateganye n’Abamoni ntubagirire urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cy’Abamoni ho gakondo, ubwo nagihaye Abaloti ho gakondo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
(Icyo gihugu na cyo cyitwa icy’Abarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita Abazamuzumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bwari ubwoko bukomeye bw’abantu benshi barebare nk’uko Abānaki bameze, ariko Uwiteka yabarimburiye imbere y’Abamoni barabazungura, batura ahabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
nk’uko yagiriye Abesawu batuye kuri Seyiri, ubwo yarimburiraga Abahori imbere yabo bakabazungura, bagatura ahabo bakageza na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
N’Abawi baturaga mu birorero bakageza i Gaza, barimbuwe n’Abakafutori baturutse i Kafutori, batura ahabo.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwiteka ati “Nimuhaguruke mugende mwambuke umugezi Arunoni, dore mbagabizanije Sihoni Umwamori, umwami w’i Heshiboni n’igihugu cye, mutangire kugihindūra mumurwanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uyu munsi ndatangira guteza ubwoba amahanga yose yo munsi y’ijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi, ubatere kubabara cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi ndi mu butayu bw’i Kedemoti, ntuma intumwa kuri Sihoni umwami w’i Heshiboni kumubwira amagambo y’amahoro ziti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uzamuhahishe ibyokurya n’amazi, umwemerere gucishamo amaguru gusa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
nk’uko Abesawu batuye kuri Seyiri n’Abamowabu batuye muri Ari bamugiriye, agende ageze aho azambukira Yorodani, agere mu gihugu Uwiteka Imana yacu iduha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Maze Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiye umutima we, ikawukomereza kugira ngo imukugabize nk’uko biri na none.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Uwiteka arambwira ati “Dore ntangiye kukugabiza Sihoni n’igihugu cye, tangira kugihindūra ubone kukigira gakondo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Maze Sihoni adusanganiza ingabo ze zose i Yahasi ngo aturwanirizeyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Turwanye Uwiteka Imana yacu iramutugabiza, tumwicana n’abahungu be n’abantu be bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose turayirimbura rwose, si abagabo, si abagore, si abana bato ntitwasiga n’uwa kirazira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
keretse amatungo yonyine ni yo twanyaganye n’ibyo twasahuye mu midugudu twatsinze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Uhereye kuri Aroweri iri mu mutwe w’igikombe cyo kuri Arunoni, no ku mudugudu uri muri icyo gikombe ukageza kuri Galeyadi, ntihagira umudugudu utunanizwa n’uburebure bw’inkike z’amabuye zawo, ahubwo Uwiteka Imana yacu iyitugabiza yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Icyakora ntimwigira hafi y’igihugu cy’Abamoni, igikombe cyose cyo ku mugezi Yaboki n’imidugudu yo mu misozi, n’ahandi hose Uwiteka Imana yacu yatubujije gutera.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: