Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibya Pasika n’iyindi minsi mikuru (Kuva 12.1-20; 34.22; Lewi 23.15-43)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ujye uziririza ukwezi Abibu, uziriririze Uwiteka Imana yawe Pasika, kuko mu kwezi Abibu ari mo Uwiteka Imana yawe yagukuriye muri Egiputa nijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha, ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y’umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagire umusemburo uboneka muri mwe, mu gihugu cyawe cyose, kandi ntihakagire inyama z’igitambo watambye ku munsi wa mbere nimugoroba zirara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntuzatambire ibya Pasika ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
ahubwo ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho utambira umwana w’intama wa Pasika nimugoroba izuba rirenze, mu gihe cyo kuva kwawe muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uzajye uwotsa, uwurīre ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondo usubireyo ujye mu mahema yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu minsi itandatu ujye urya imitsima itasembuwe, ku wa karindwi mujye muteranira mwitonze kuba iteraniro ryerejwe Uwiteka Imana yawe, ntukagire umurimo uwukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi ujye ubara iminsi y’amasabato arindwi uhereye igihe utangiriraho gutemesha imyaka umuhoro, ujye utangira kubara iminsi y’ayo masabato uko ari irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ujye uziriririza Uwiteka Imana yawe umunsi mukuru ukurikira ayo masabato uko ari arindwi, uwuziririsha gutura amaturo umutima ukunze uguturisha, ahwanye n’uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Wishimirane imbere y’Uwiteka Imana yawe n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’Umulewi w’iwanyu n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari hagati muri mwe, mwishimire ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi uzajye wibuka yuko wari umuretwa muri Egiputa, witondere ayo mategeko uyumvire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ujye uziririza iminsi mikuru y’ingando uhamye irindwi, numara guhunika ibyo ku mbuga yawe uhuriraho, no kubika vino yo mu muvure wengeramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Iyo minsi mikuru uyishimanemo n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi b’iwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umare iminsi irindwi uziriririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru, uyiziriririze ahantu Uwiteka azatoranya, kuko Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n’ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, babonekere ahantu izatoranya, bayiboneke imbere mu minsi mikuru y’imitsima itasembuwe, no ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, no mu minsi mikuru y’ingando, ariko ntibazaze ubusa imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ahubwo umuntu wese ajye atanga uko ashoboye ibihwanye n’umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uzishyirireho abacamanza n’abatware ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, mu bihugu by’imiryango yawe yose. Bazajye bacira abantu imanza zitabera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzahongerwe kuko impongano ihuma amaso y’abanyabwenge, kandi igoreka imanza z’abakiranutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Imanza zitabera na hato azabe ari zo ujya uca kugira ngo ubeho, utware igihugu cya gakondo Uwiteka Imana yawe iguha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntugashinge igishushanyo cya Ashera cyabajwe mu giti cy’ubwoko bwose iruhande rw’igicaniro cy’Uwiteka Imana yawe, icyo uziremera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ntuzishingire inkingi y’amabuye, kuko Uwiteka Imana yawe iyanga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: