Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli bahanurirwa ko umuhanuzi Mesiya azaturuka muri bo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abatambyi b’Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro, batungwe na gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk’uko yababwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uyu ube ari wo uba umwanya w’abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy’inka cyangwa cy’intama, bajye bakūrira umutambyi urushyi rw’ukuboko n’imisaya n’igifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi uzajye umuha umuganura w’amasaka yawe n’uwa vino yawe, n’uw’amavuta ya elayo yawe, n’uw’ubwoya bw’intama zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka we n’urubyaro rwe iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h’iwanyu ho mu gihugu cy’Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n’umutima ubyifuza rwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
azajye akora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka Imana ye, nk’uko bene wabo bose b’Abalewi bakora, bahagarara imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ajye ahwanya n’abandi umugabane w’ibyokurya, ariko ugeretswe ku biguzi by’ibyarazwe na ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzige gukurikiza ibizira bikorwa n’ayo mahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby’ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko ayo mahanga uzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n’abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bizakubera rwose nk’ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w’iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry’Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: