Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo aturwanirizeyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n’abantu be bose n’igihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w’Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi, umwami w’i Bashani n’abantu be bose, turamurimbura tugeza aho tutamusigiye n’uwa kirazira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose, ntihagira umudugudu wabo tudatsinda. Yari imidugudu mirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu, ubwami bwa Ogi bw’i Bashani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Iyo midugudu yose yagoteshejwe inkike z’amabuye ndende zirimo ibyugarira bikomejwe n’ibihindizo, kandi hariho n’indi midugudu idafite inkike z’amabuye myinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Turayirimbura rwose nk’uko twagiriye Sihoni umwami w’i Heshiboni, imidugudu yose tuyirimburamo abagabo n’abagore n’abana bato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko amatungo yose n’isahu yo muri iyo midugudu tubijyana ho iminyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Icyo gihe duhindūra ibihugu by’abo bami b’Abamori bombi bari hakuno ya Yorodani, duhera ku gikombe cyo kuri Arunoni tugeza ku musozi wa Herumoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
(Uwo musozi wa Herumoni Abasidoni bawita Siriyoni, Abamori bawita Seniri.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dutsinda imidugudu yo mu kibaya yose n’i Galeyadi yose, n’i Bashani yose tugeza i Saleka no muri Edureyi, imidugudu yo mu bwami bwa Ogi bw’i Bashani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
(Kuko Ogi umwami w’i Bashani ari we wenyine wari ukiriho mu bari basigaye b’Abarafa. Igitanda cye cyari icy’icyuma ntikikiri i Raba y’Abamoni? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda, ubugari bwacyo bwari mikono ine nk’uko mukono w’umuntu ureshya.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko icyo gihe duhindūra icyo gihugu: igihugu gihereye kuri Aroweri iri mu mutwe w’igikombe cyo kuri Arunoni, n’igice kingana n’ikindi cy’igihugu cy’imisozi cy’i Galeyadi, mbiha Abarubeni n’Abagadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Igice gisigaye cy’i Galeyadi n’i Bashani yose, ubwami bwa Ogi, mbiha igice kingana n’ikindi cy’umuryango wa Manase, mbaha igihugu cya Arugobu cyose na Bashani yose, cyitwaga igihugu cy’Abarafa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
(Yayiri umwuzukuruza wa Manase ahindūra igihugu cya Arugobu cyose, ageza ku rugabano rw’Abanyageshuri n’Abanyamāka. Yiyitirira imidugudu y’i Bashani ayita imidugudu ya Yayiri, uko yitwa na bugingo n’ubu.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko mpa Abamakiri i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abarubeni n’Abagadi mbaha igice cy’i Galeyadi gihereye ku gikombe cyo kuri Arunoni, urugabano ruri hagati muri cyo kikageza ku mugezi Yaboki. Ni wo rugabano rw’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi mbaha Araba na Yorodani ho urugabano, ihereye i Kinereti ikageza ku nyanja yo muri Araba. Ni yo Nyanja y’Umunyu iri hepfo y’agacuri ka Pisiga mu ruhande rw’iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Icyo gihe ndabategeka nti “Uwiteka Imana yanyu yabahaye iki gihugu kugihindūra. Intwari mwese mwambuke, mujye bene wanyu Abisirayeli imbere mufite intwaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko abagore banyu n’abana banyu bato, n’amatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi), bisigare mu midugudu yanyu mbahaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mugeze aho Uwiteka azahera bene wanyu kuruhuka nk’uko yakubahaye namwe, bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha hakurya ya Yorodani, maze muzabone uko mugaruka umuntu wese muri gakondo ye, mu gihugu nabahaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Icyo gihe ntegeka Yosuwa nti “Amaso yawe yiboneye ibyo Uwiteka Imana yanyu yagiriye ba bami bombi byose. Uko ni ko Uwiteka azagirira ubwami bwose mwambuka mujyamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ntimuzabatinye kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ibarwanira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Icyo gihe ninginga Uwiteka nti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Mwami Uwiteka, utangiye kwereka umugaragu wawe gukomera kwawe n’amaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa yo mu isi, ishobora gukora ibihwanye n’ibyo ukora n’imirimo yawe ikomeye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, urambure amaso urebe iburengerazuba n’ikasikazi, n’ikusi n’iburasirazuba uharebeshe amaso, kuko utazambuka Yorodani iyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko wihanangirize Yosuwa umuhumurize, umukomeze kuko ari we uzambuka agiye imbere y’ubu bwoko, abaheshe ho gakondo igihugu uzareba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko tuguma mu gikombe ahateganye n’i Betipewori.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: