Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindūra amahanga akurusha gukomera n’amaboko, n’imidugudu minini igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ni ubwoko bukomeye bw’abantu barebare, ari bo Bānaki uzi ukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izambuka ikugiye imbere ari umuriro ukongora ikabarimbura, ikabatsinda imbere yawe. Nawe uzabirukane ubarimbure vuba, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka Imana yawe nimara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteye Uwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw’ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k’umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw’ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko menya yuko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngo ugihindūre, kuko uri ubwoko butagonda ijosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ujye wibuka, ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu, uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
No kuri Horebu mwarakaje Uwiteka arabarakarira, ashaka kubarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nazamuwe uwo musozi no guhabwa bya bisate by’amabuye, ibisate biriho isezerano Uwiteka yasezeranye namwe, mara kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umutsima, ntanywa n’amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka ampa ibyo bisate bibiri by’amabuye byandikishijweho urutoki rw’Imana, byanditsweho amagambo yose Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro, kuri wa munsi w’iteraniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Iyo minsi uko ari mirongo ine n’amajoro mirongo ine bishize, Uwiteka ampa ibyo bisate by’amabuye, ibisate biriho iryo sezerano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka arambwira ati “Haguruka uve hano, umanuke vuba kuko ubwoko bwawe wakuye muri Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba inzira nabategetse, biremera igishushanyo kiyagijwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi Uwiteka arambwira ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nyihorera mbarimbure, ntsembe izina ryabo ndikure munsi y’ijuru, nawe nzakugira ubwoko bubarusha amaboko bubaruta ubwinshi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko ndahindukira manuka uwo musozi wakaga umuriro, bya bisate biriho isezerano byombi mbifashe mu maboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ndareba mbona mumaze gucumura ku Uwiteka Imana yanyu, kuko mwari mwiremeye igishushanyo cy’ikimasa kiyagijwe, mwari mumaze guteshuka vuba inzira Uwiteka yabategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mfata bya bisate byombi ndabijugunya ngo bimve mu maboko, mbimenera mu maso yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nikubita hasi imbere y’Uwiteka nk’ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umutsima ntanywa n’amazi, mbitewe n’icyo cyaha gikomeye mwacumuye, cyo gukora icyo Uwiteka yabonye ko ari kibi, mukamurakaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kuko natinyaga uburakari n’umujinya ugurumana Uwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya ndamusabira na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi nenda ikimasa mwaremeshejwe na cya cyaha cyanyu, ndagitwika ndagisekura, ndagisya ndakinoza gihinduka ifu, minjira ifu yacyo mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi n’i Tabera n’i Masa n’i Kiburotihatava, mwarakarijeyo Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi ubwo Uwiteka yaboherezaga ngo muve i Kadeshi y’i Baruneya ati “Nimuzamuke muhindūre igihugu mbahaye”, mwagomeye itegeko ry’Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ndetse mwagomeraga Uwiteka, uhereye ku munsi natangiriye kubamenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko nikubita imbere y’Uwiteka, mara ya minsi uko ari mirongo ine n’amajoro mirongo ine nubamye, kuko Uwiteka yari avuze yuko azabarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nsenga Uwiteka nti “Mwami Uwiteka, nturimbure ubwoko bwawe, ari bwo gakondo yawe wacunguje gukomera kwawe, wakuje muri Egiputa amaboko menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ibuka ba bagaragu bawe Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiwite ku kudakurwa ku ijambo k’ubwo bwoko, cyangwa ku gukiranirwa kwabwo cyangwa ku cyaha cyabwo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
kugira ngo abo mu gihugu wadukuyemo batavuga bati ‘Uwiteka yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranije kandi arabanga, ibyo ni byo byatumye abakūrira ino kubicira mu butayu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ariko ni ubwoko bwawe na gakondo yawe, wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko kwawe kurambutse.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: