Somera Bibiriya kuri Telefone
Mose aravuka, umukobwa wa Farawo aramurera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umugabo wo mu muryango wa Lewi aragenda, arongora umukobwa wa Lewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y’uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w’Abaheburayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mushiki we abaza umukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati “Nuko genda umunzanire.” Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w’uwo mwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.”
Mose yica Umunyegiputa, arahunga ajya i Midiyani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Icyo gihe, Mose amaze gukura asanga bene wabo abona uburetwa barimo, bukeye abona Umunyegiputa akubita Umuheburayo muri bene wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bukeye bwaho arasohoka, abona abagabo babiri b’Abaheburayo barwana, abwira ugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumye ukubita mugenzi wawe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aramusubiza ati “Ni nde waguhaye ubutware n’ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?” Mose aratinya aribwira ati “Ni ukuri byaramenyekanye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya gutura mu gihugu cy’i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw’iriba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umutambyi w’i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuza ibibumbiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abashumba baraza barabirukana, Mose arahaguruka arabatabara, yuhira umukumbi wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Baramusubiza bati “Ni uko umugabo w’Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhirira umukumbi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musiga uwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mose yemera kubana n’uwo mugabo, ashyingira Mose umukobwa we Zipora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abyara umuhungu, se amwita Gerushomu ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.”
Abisirayeli batakira Imana, irabumva
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n’uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: