Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana yigisha Mose gukora ibitangaza, ihindura inkoni inzoka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mose arayisubiza ati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati “Ni inkoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka ati “Ni ukugira ngo bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.” Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemo kiza cyuzuyeho ibibembe, cyera nka shelegi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Aramubwira ati “Cyisubize mu gituza.” Acyisubiza mu gituza, agikuyemo kiza gihwanye n’undi mubiri wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n’ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi nibaramuka batemejwe n’ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe, uzavome amazi yo mu ruzi uyasuke imusozi, ayo mazi uvomye mu ruzi azahindukira amaraso imusozi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k’umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Aramusubiza ati “Mwami ndakwingize, tuma uwo ushaka gutuma.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mose yikongereza uburakari bw’Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubona azishimira mu mutima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nawe uzajye uhora umubwira ushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe n’ake mbigishe ibyo mukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi azajya akubwirira abantu, azakubere akanwa, nawe uzamubera nk’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi uzajye witwaza iyo nkoni, ni yo uzakoresha bya bimenyetso.”
Mose ajya muri Egiputa, akeba umwana we
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mose aragenda asubira kwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubire muri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.” Yetiro asubiza Mose ati “Genda amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Genda usubire muri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mose ajyana umugore we n’abana be, abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uwiteka abwira Mose ati “Nusubira muri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhaye gukora, ariko nzanangira umutima we ntazareka abantu bagenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi uzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw’Abisirayeli ni umwana wanjye w’impfura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
kandi narakubwiye nti: rekura umwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzica umwana wawe w’impfura.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bukeye ari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w’icyo umwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Ni ukuri umbereye umukwe uvusha amaraso.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uri umukwe uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiye ntyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayu usanganirireyo Mose.” Aragenda amusanganirira ku musozi w’Imana, aramusoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n’ibimenyetso byose yamutegetse gukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabona umubabaro wabo, barunama bikubita hasi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: