Somera Bibiriya kuri Telefone
Abayuda bazapfa nabi, igihugu cyabo kizahindūrwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby’imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y’imitima yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye uko ukumereye, kandi bo ubakurure nk’intama zigiye kubagwa ubarindirize umunsi w’icyorezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n’ibiguruka birahashira bizize ibyaha by’abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy’amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko n’abo muva inda imwe n’inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby’uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y’abanzi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwandu wanjye wambereye nk’intare yo mu ishyamba, yaranguruye ijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mbese umwandu wanjye wampindukiye nk’igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n’ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimo ubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntu ukibyitayeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y’Uwiteka irimbura uhereye mu ruhande rumwe rw’igihugu ukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Babibye ingano basarura amahwa, bariruhije ntibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n’umwero wanyu bitewe n’uburakari bukaze bw’Uwiteka.
Imana izagarura Abayuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uku ni ko Uwiteka aburira abaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu naraze ubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubaca mu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n’umuntu wese mu gikingi cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk’uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: