Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyago bizaza, amahoro n’umunezero bishire
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n’abakobwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
‘Bazapfa urupfu n’agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk’amase kandi bazarimbuzwa inkota n’inzara, n’intumbi zabo zizaba inyama z’ibisiga byo mu kirere n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngo ubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n’ineza n’imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bose abakuru n’abato bazagwa muri iki gihugu, ntibazahambwa kandi nta bazabaririra, cyangwa ngo babīshishimurire, haba no kwimoza inkomborera ku bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi nta bazamanyura umutsima wo guhumuriza abaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumuriza ku bwa ba se cyangwa ba nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Ntuzinjire no mu nzu y’ibirori kwicarana na bo, ngo urye kandi unywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore aha hantu ngiye guhoza ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, mbikore mureba mukiriho.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Nuko igihe uzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugaho ibyo byago byose bikomeye? Igicumuro cyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze nawe uzabasubize uti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n’uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
None namwe mwarushije ba so gukora ibyaha, dore umuntu wese wo muri mwe ayobywa n’umutima we mubi unangiye, bigatuma mutanyumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni cyo gituma ngiye kubohēra mbavane muri iki gihugu, mukajya mu gihugu mutazi ari mwe haba na ba so. Ni ho muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko ntazabagirira imbabazi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvuga ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.’ Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Dore ngiye gutumira abarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma y’ibyo nzatumira abahigi benshi, bazabahiga ku musozi wose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kuko amaso yanjye ari ku nzira zabo zose ntizihishe nkazireba, n’ibyaha byabo ntibihishwe imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Icyaha cyabo n’igicumuro cyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z’ibintu byabo nanga urunuka, umwandu wanjye bakawuzuzamo ibizira byabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n’igihome cyanjye, n’ubuhungiro bwanjye ku munsi w’amakuba, amahanga azakuzaho aturutse ku mpera z’isi avuga ati “Icyo ba sogokuruza bazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby’ubusa, ni ibintu bitagira umumaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mbese umuntu yakwiremera imana zitari imana?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: